00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Afurika y’Epfo wambikaga Beyoncé agiye kunamirwa muri Mercedes-Benz Fashion Week i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 May 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Umuhanzi w’imideli uheruka gupfa, Quiteria Leboganag Kekana, ukomoka muri Afurika y’Epfo wari umwe mu bafite izina wanambitse Beyoncé, azunamirwa mu birori bya Mercedes-Benz Fashion Week Kigali bitegerejwe mu Rwanda.

Quiteria wari ufite imyaka 38 yapfuye ku wa 17 Mata uyu mwaka mu gihe yiteguraga kuza kumurika imyambaro muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali.

Yapfuye azize uburwayi bwa Kanseri. Yapfiriye ahitwa Melville mu Mujyi wa Johannesburg.

Daniel Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi wa Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, yabwiye IGIHE ko yitabye Imana yari amaze gukora imyambaro yari guserukanwa n’abamurika imideli bazagaragara muri ibi birori.

Ati “Yitabye Imana yaramaze gukora imyambaro ye yari kwifashishwa muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali. Mu gihe ibi birori bizaba biri kuba twifuje ko n’ubundi iyi myambaro yagaragazwa.

Iyi myambaro yayikoranye na George Malelu utegerejwe mu Rwanda, nawe bari basanzwe bakorana.

Bombi banafatanyije gukora iyambawe na Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.

Uretse uyu muhanzikazi, yambitse abandi barimo Khanyi Mbau, Makhadzi, Phuti Khomo, Natasha Thahane n’abandi biganjemo ibyamamare byo muri Afurika y’Epfo.

Mercedes-Benz Fashion Week Kigali izaba guhera ku wa 16-21 Gicurasi 2022.

Ibikorwa bitandukanye bizaberamo harimo inama izahuza abo mu ruganda rw’imideli, ‘Masterclasses’, imurikagurisha, imigoroba y’isangira, ibikorwa byo kumurika imideli n’ibindi.

Ibi bikorwa bitandukanye bizabera muri Norrsken, M-Hotel, Mercedes-Benz Showrooms Kigali no muri Crown Conference Hall. Bizitabirwa n’abarenga 100 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Abafite inzu zihanga imideli zitandukanye bazaba bitabiriye iki gikorwa. Abo barimo Dmarsh Couture na Qaal Design muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari abo muri Ghana nka Zulera Couture, Bushai Weave, Arshia Wilson, Stallion Outlook, Quophie Akotua na Abrantie The Gentleman.

Harimo kandi abandi bo muri Nigeria nka Neopele Concept, Chedars Clothing, Saint Calypso na Shushi Designs.

Harimo Abanya-Uganda nka Kai Divo, Larry Casual na Jonjo Fashion. Abazaturuka muri Afurika y’Epfo nka Georges Malelu na Thandopiliso.

Abanyarwanda bazaseruka barimo Boldy Bonza, Delphinez, Kamakiza Couture, Fathia Collection na Elomelo washinze Izubaa.

Harimo Bylilly uzaturuka muri Kenya, Mary Martin London wo mu Bwongereza, Lord Gilles wa Canada, Lily Alfonso wo muri Malawi ndetse na Zado Design wo muri Tanzania.

Elomelo yagiye yambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue.

Hari kandi Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].

Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda.

Quiteria uheruka kwitaba Imana ni umwe mu bahanga imideli bari bakomeye muri Afurika
Ikanzu Beyoncé yambaye muri Afurika y'Epfo yakozwe Quiteria uheruka kwitaba Imana
George Malelu azerekana imyambaro yahanganye na Quiteria uheruka kwitaba Imana
Imyambaro yahanzwe na Quiteria na Malelu igiye kwerekanwa muri Mercedes-Benz Fashion Week i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .