00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi batanu bari kwerekana imyambaro muri Paris Fashion Week

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 27 February 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Abanyarwandakazi bazwi mu kumurika imyambaro mu birori mpuzamahanga barimo; Umutoni Ornella, Mushikiwabo Denyse, Christine Munezero, Niyirera Esther na Umufite Anipha bari muri Paris Fashion Week yatangiye 26 Gashyantare, ikazarangira ku itariki 5 Werurwe 2024.

Christine Munezero si ubwa mbere yitabiriye Paris Fashion Week kuko amaze kubaka izina ku buryo ibirori by’imideli bikomeye yitabira akerekana imyambaro y’ibigo bakorana birimo Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Ni mu gihe Umutoni Ornella na we amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga rw’imideli. Akorana na Prada, Elie Saab, Erdem, The Row, Officine Générale, Namacheko n’izindi.

Christine Munezero,Ornella Umutoni, Anipha Umufite na Mushikiwabo Denyse bari mu bitabiriye New York Fashion Week yatangiye ku itariki 9 Gashyantare ikarangira ku ya 14 Gashyantare 2024.

Ni abakobwa bamaze kwandika izina kuko na Paris Fashion Week yo mu 2023 bari mu bayitabiriye.

Kabano Franco watangije Webest Model Management ishakira abamurika imideli akazi mu bigo biteye imbere, yabwiye IGIHE ko Niyirera Esther ari ubwa mbere yitabiriye Paris Fashion Week.

Paris Fashion Week ni uruhererekane rw’ibirori biba kabiri mu mwaka bikaba byerekanirwamo imyambaro igezweho. Ni ibirori bya mbere muri bine bimurika imideri bikomeye ku isi bikurikirwa na London Fashion Week, Milan Fashion Week na New York Fashion Week.

Muri Paris Fashion Week hari kwerekanirwamo imyambaro izambarwa mu mezi arangwa n’ubukonje n’urubura. Ni ibihe biboneka muri Nzeri, Ukwakira n’ Ugushyingo buri mwaka. Imwe mu myambaro yambarwa ni ikoze mu budodo ishobora guhangana n’ubukonje.

Muri Paris Fashion Week hazatangwamo ibiganiro bizatangwa n’abahanga mu kudoda, berekana amahirwe ari muri urwo rwego.

Anipfa Umufite yitabiriye Paris Fashion Week yaherukagamo mu 2023
Mushikiwabo Denyse amenyereye kwitabira Paris Fashion Week kuko no mu 2023 yitabiriye
Ornella Umutoni yitabiriye Paris Fashion Week iri kumurikirwamo imyambaro yo mu bihe by'ubukonje
Christine Munezero yitabiriye Paris Fashion Week ifatwa nk'ibirori bya mbere mu mideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .