00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Miss Ingabire Grace bamuritse imyambaro ya Masamara iha icyubahiro ababohoye u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 March 2024 saa 10:00
Yasuwe :

Umunyamideli Nyambo Masamara yakoze igitaramo cyo gushimira abasirikare bitanze bamwe bakamena amaraso yabo mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ni igitaramo kiswe ’Silenced gun’, aho yasobanuye ko yari agamije guha icyubahiro abasirakare bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitaramo cyabereye mu kigo ndangamuco cy’Abafaransa cyizwi nka Centre Culturel Francophone du Rwanda.

Ni igikorwa cyitabiriwe ku buryo na Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 yamuritse imyambaro ifite ikirango cy’inka z’inyambo, zisobanura byinshi mu mateka y’u Rwanda.

Nyambo Masa Mara yabwiye IGIHE ko yateguye kiriya gitaramo agamije guha icyubahiro abapfuye kandi ko ubuzima bwabo butapfuye ubusa.

Ati “Imyenda yamuritswe ifite amabara asobanura byinshi. Iriya myenda irimo ibirango bw’imbunda bisonura ko twese twabaho nta ntambara. Twamuritse imyenda isaga 40. Natangiye kudoda iriya myenda mu mwaka ushize. Nzava hano njye mu bihugu bitanu gukoremerezayo iki gitekerezo.”

Iki gitaramo cyahuriyemo abantu basanzwe bafite amazina azwi mu mideli nyarwanda nka Kabano Franco wanamuritse imyambaro ya Nyambo Masamara.

Kabano Franco yabwiye IGIHE ko imyambaro yamuritswe na Masamara ifite ubusonuro butandukanye cyane cyane ubwo kwigenga.

Yavuze ko Masamara agamije guhindura abantu benshi biciye mu myambaro.

Abanyamideli bashya bahawe akazi

Umunyamideli Bukuru Florette wahoze arota kumurika imideli, yagize amahirwe atoranywa mu basaga 40 bamuritse imyambaro yiswe Masamara collection.

Ati”Ni ubwa mbere muritse imideli ariko byagenze neza kuko nabonye abantu bishimiye uko nabikoze.”

Bugingo Paterne na we yahawe akazi amurika iyo myambaro ifite igisobanuro cy’urugamba rwo kwibohora.

Ati “Jyewe nagize amahirwe kuko Masamara ni umunyamideli uzwi kandi w’umuhanga. Rero ubu iyi ni intangiriro kuko ngiye gukomeza kumurika imideli bitewe n’uko nakuze mbikunda”.

Igitaramo cyo guha agaciro abasirikare babohoye igihugu cyabereye Kimihurura mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku itariki 23 Werurwe 2024. Imyambaro isaga 40 yaramuritswe. Masamara yasobanuye ko agiye gukomereza i Burayi kuhamurikira iyo myambaro.

Abanyamideli bamuritse imyambaro mu gikorwa cyitabiriwe
Abanyamideli basaga 40 biyerekanye

Amafoto: Remy Moise Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .