00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze gute ngo isakoshi yakorewe mu Rwanda igere kuri Lupita Nyong’o?

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 February 2024 saa 07:29
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umunya-Kenya wamamaye muri sinema, Lupita Nyong’o, yagaragaye afite isakoshi yakorewe mu Rwanda, bituma benshi bibaza uko yamugezeho.

Iyi sakoshi yakozwe n’Umunyarwanda, Aline Amike, abinyujije mu kigo cye yise ‘AMIKE’ gisanzwe gikora amasakoshi agezweho y’ubwoko butandukanye n’imitako mu masaro. Iyi sakoshi iri mu zo yise ‘Ubuto’.

Aline Amike wakoze iyi sakoshi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bitabirye iserukiramuco rya ‘Berlinale’ ribera mu Budage.

Amike usanzwe ukina filime ari mu banyempano 200 bo hirya no hino ku Isi, batoranyijwe kwitabira iri serukiramuco ari naho yahuriye na Lupita Nyong’o wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Icyo gihe nibwo uyu mukobwa yagize amahirwe yo guhura na Lupita amuha iyi sakoshi, yavuze ko yakoze agendeye ku mukino yakinaga mu bwana uzwi nka ‘dame’ aho bashyiraga imifuniko ya fanta ku rubaho.

Mu kiganiro na IGIHE, Aline Amike yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe yabonye, kandi agiye gukomeza gushyira imbaraga mu kazi ke.

Ati “Ibi byanyeretse uburyo ibyo nkora bishobora kugera kure kandi byatumye ntekereza cyane. Narimbizi ko ibyo nkora ari byiza ariko sinigeze niyumvisha ko nshobora kugira amahirwe nk’aya mu gihe gito.”

“Ibi byanyeretse ko umuntu ashobora gukora ibintu bye bigakunda mu gihe we abihaye umwanya kandi akigirira icyizere, ngiye gushyira imbaraga mu kwagura Amike ndetse na sinema.”

Umuryango wa Lupita Lupita Nyong’o wabengutse ibikorerwa mu Rwanda kuko musaza we, Junior Lupita Nyong’o amaze guserukana imyambaro ya ‘House of Tayo’ inshuro ebyiri mu birori bikomeye.

AMIKE yakoze iyi sakoshi ishaka kwerekana ibyabaye mu buto bw'umuhanzi wazo
Isakoshi yakorewe mu Rwanda yahawe icyamamare muri sinema Lupita Nyong’o
Lupita yishimiye impano y'isakoshi yahawe na AMIKE
Aline Amike yavuze ko kubona isakoshi ye yarageze kuri Lupita byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .