00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christine Munezero yashyizwe mu Banyafurika beza mu kumurika imideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 January 2024 saa 01:26
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Christine Munezero umaze kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga, yashyizwe ku rutonde rw’abamurika imideli umunani beza kurusha abandi Afurika ifite.

Uru rutonde rwakozwe n’uburubuga ‘Afri Fashion Promotion’ rukorera muri Ghana na Nigeria, rusanzwe rukora ibikorwa byo guteza imbere uruganda Nyafurika rw’imideli.

Christine Munezero ni Umunyarwandakazi w’imyaka 26 ukomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli, binyuze mu bigo mpuzamahanga by’imideli akorana nabyo.

Mu 2019 nibwo yatangiye gukorana na ‘Webest Model Management’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga akomezanya na ‘Next Models Worldwide’ yamutumbagije.

Buri birori bikomeye by’imideli nka ‘New York Fashion Week’, ‘Paris Fashion Week’, ‘Milan Fashion Week’ n’ibindi uyu mukobwa abigaragaramo yerekana imyambaro y’ibigo bitandukanye mpuzamahanga.

Mu bigo by’imideli yakoranye nabyo harimo Maison Valentino, Maison Margiela, Chloé, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattista Valli n’ibindi.

Kuri uru rutonde hariho na Anok Yai uturuka muri Sudani y’Epfo, Maria Borges wo muri Angola, Mary Ukech nawe w’umunya-Sudani, Gifty Emmanuel wo muri Nigeria, Herieth Paul wo muri Tanzania, Ugbad Abdi wo muri Somalia na Mayowa Nicholas w’umunya-Nigeria.

Christine Munezero akomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli
Uyu mukobwa akorana n'ibigo mpuzamahanga by'imideli nka Dior, Gucci n'ibindi
Christine Munezero yashyizwe ku rutonde rw'abanyamideli beza baturuka muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .