00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibicuruzwa bya Gucci byagabanutseho 20%

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 March 2024 saa 03:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Inzu y’imideli y’Abataliyani, Gucci, bwatangaje ko ibicuruzwa byayo bizagabanukaho 20% mu gihembwe cya mbere cya 2024 bitewe n’ihungabana ry’ubukungu riri muri Aziya.

Ikigo Kering gifite Gucci, cyatangaje ko ibicuruzwa byayo biri kugenda bigabanuka ahanini bitewe n’ihungabana ry’ubukungu, bishobora kuzagira ingaruka ku nyungu yabo nk’uko bizagaragazwa muri raporo izashyirwa hanze muri Mata.

Mu kwezi gushize Kering yari yatangaje ko inyungu ya Gucci mu 2023 yagabanutseho 17% naho imigabane yayo igabanuka ku kigero cya 23%.

Nubwo Gucci ikomeje guhura n’ibihombo, ku rundi ruhande ibindi bigo bikomeye mu mideli birishimira ko inyungu yazamutse.

LVMH ifite Louis Vuitton cyatangaje ko mu 2023 ibicuruzwa byacyo bazamutse ku buryo batatekerezaga.

Hermes nayo yatangaje ko mu mwaka ushize ibicuruzwa byayo byacurujwe cyane, aribyo byatumye igenera agahimbazamusyi abakozi bayo bose bari hirya no hino ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .