00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ni byose kuri Umufite Anipha witabiriye ‘London Fashion Week’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 February 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Umufite Anipha umaze kubaka izina mu kumurika imideli ku ruhando mpuzamahaganga, yitabiriye ‘London Fashion Week’ avuga ko ari ikimenyetso cyo kwaguka mu mwuga we.

Ibi birori abyitabiriye nyuma yo kuva muri ‘New York Fashion Week’ yerekaniyemo imyambaro y’inzu z’imideli zitandukanye nka ‘Ulla Johnson’.

Umufite ni umwe mu banyemideli berekanye imyambaro mishya y’abagore ya ‘Richard Quinn’ mu birori bya ‘London Fashion Week’. Umuhanzi wayo yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku buryo Umwamikazi Elizabeth II yambaraga n’abandi bagize umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza.

Muri ibi birori kandi Umufite ari mu banyamideli bamuritse imyambaro y’abagore yakozwe na ‘JW Anderson’ yakozwe hagendewe ku buzima bwa buri munsi bwo mu Bwongereza.

Mu kiganiro na IGIHE Umufite Anipha, yavuze ko bimushimisha cyane kuba akomeje kwitabira ibirori mpuzamahanga mu kumurika imideli.

Ati “Aba ari ibyishimo bikomeye, buri wese umurika imideli izi ziba ari inzozi ze iyo bibaye rero aba ari ugishima Imana, kuko uba uri gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu yerekeje mu Butaliyani aho agiye kwitabira ibirori bya ‘Milan Fashion Week’.

Umufite Anipha asanzwe akorana n’ikigo cy’imideli Elite Modeling Agency Network’ cyamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga. Mu mwaka ushize nibwo yatangiye gukorana na ‘The Society Management’ y’i New York.

Umufite ni umwe mu berekanye imyambaro ya JW Anderson muri London Fashion Week
Umufite yavuze ko ari ibyishimo kuba yitabira ibi birori by'imidel bikomeye
Umufite yerekanye imyambaro ya Richard Quinn muri London Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .