00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iris Apfel wamamaye mu mideli yitabye Imana

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 3 March 2024 saa 09:42
Yasuwe :

Iris Apfel wakoze ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa mu ruganda rw’imideli, yitabye Imana ku myaka 102, aguye mu rugo rwe i Palm Beach muri Leta ya Florida.

Uyu mugore ni umwe mu banyabigwi mu ruganda rw’imidei kuko yamamaye cyane we n’umugabo we Carl Apfel mu gutaka inzu zitandukanye z’abakomeye.

Usibye ibi Iris yamamaye cyane ku myambarire ye idasanzwe aho yavangaga imyambaro ya kera n’iyo ku rwego rwo, akajyanisha n’indorerwamo z’amaso nini bifite amabara yaka cyane, byatumye agira umwihariko mu myambarire.

Iris Apfel yakoze ibikorwa bitandukanye mu ruganda rw’imideli aho yagiye akorana n’ibigo bikomeye mu mideli nka H&M" (Hennes & Mauritz), MAC Cosmetics, WiseWear, Bergdorf Goodman n’ibindi.

Uyu mugore ni umwe mu bakoze ibikorwa byakunzwe cyane n’abakomeye kuko yakoranye n’uwahoze ari umugore wa Perezida wa Amerika, Jackie Kennedy mu gutaka ibiro bya Perezida wa Amerika bizwi nka White House.

Iris Apfel yitabye Imana ku myaka 102
Iris Apfel yamamaye ku myambarire ye idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .