00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero, Umutoni na Umufite bitabiriye New York Fashion Week

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 10 February 2024 saa 04:26
Yasuwe :

Abanyarwandakazi bamurika imideli ku ruhando mpuzamahanga Christine Munezero,Ornella Umutoni na Anipha Umufite bari mu bitabiriye New York Fashion Week.

Ornella Umutoni yamuritse imyambaro ku munsi wa mbere wa New York Fashion yatangiye ku itariki 9 Gashyantare 2024.

New York Fashion izamara iminsi itandatu ibera mu Mujyi wa New York. Ni birori biri ku mwanya wa kane ku Isi mu by’imideli nyuma ya Paris Fashion Week, Milan Fashion Week na London Fashion Week.

Christine Munezero yitabiriye New York Fashion Week ahagarariye Next Model Management yatangiye mu 1989 i New York ariko ifite amashami mu mijyi nka Paris, Miami, Los Angeles, Milan, London n’ i Madrid.

Ni mu gihe Ornella Umutoni yitabiriye New York Fashion Week aturutse muri Elite Model Management y’i New York. Iyi sosiyete yatangiriye i Paris mu 1972. Ifite amashami mu mijyi itandukanye nka Miami, Los Angeles, New York, Toronto na Barcelona.

Umufite Anipha we yaherukaga muri London Fashion Week yo muri Gashyantare ya 2023, kuri iyi nshuro ari gushakirwa akazi na The Society Management.

New York Fashion Week, imibare iri ku rubaga rwayo yerekana ko yinjiriza Umujyi wa New York miliyoni 900$ buri mwaka. Yitabirwa n’abarenga 230.000 baturutse hirya no hino ku Isi. Ni ibirori biba kabiri mu mwaka. Muri Gashyantare no muri Nzeri byerekana imyambaro izambarwa mu bihe by’imvura n’iyo mu bushyuhe.

Anipfa Umufite yitabiriye New York Fashion Week
Christine Munezero yitabiriye New York Fashion Week
Ornella Umutoni yamuritse imideli ku munsi wa mbere wa New York Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .