00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Supra Model igiye kujya iba buri kwezi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 March 2024 saa 03:12
Yasuwe :

Irushanwa rya ‘SupraModel Competition’, rigamije guteza imbere abari mu ruganda rw’imideli no kumenyekanisha ubukerarugendo; rigiye kujya riba mu isura nshya aho buri kwezi hazajya hatoranywa umunyamideli uhiga abandi.

Ibi bihembo bitegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.

Nsengiyumva Alphonse ukuriye SupraFamily Ltd itegura ibi bihembo, yabwiye IGIHE ko bahisemo guhitamo uburyo bushya nyuma y’aho ubundi batangaga amatangazo abanyamideli bakiyandikisha, hakagenda hatoranywa abahiga abandi kugaza habonetse uwa mbere.

Ati “Mu birori ngarukakwezi hagiye kujya hatangazwa umunyamudeli w’ukwezi. Abatsinze muri ibyo birori nibo bazitabira mu irushanwa rimaze kubaka izina rya SupraModel Rwanda. Ibi twabikoze muri gahunda yacu twihaye yo guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda, guha urubuga abanyamideli ndetse n’abayimurika.’’

Yavuze ko buri kwezi hazajya hahembwa abanyamideli buri kwezi barimo Best female Model of the Month [Umunyamideli w’umugore uhiga abandi w’ukwezi], Best Male Model of the Month[umunyamideli w’umugabo uhiga abandi] ndetse na People Choice Model of the Month[uwatowe cyane kurusha abandi].

Umunyamideli w’umugabo n’uw’umugore w’ukwezi wahize abandi bazajya, batoranywa hagendewe ku mpano yabo mu kumurika imideli, naho People Choice Model azaba uwatowe na benshi.

Kuri iyi nshuro kwiyandikisha byatangiye guhera kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2024. Abiyandikisha bifashisha nimero 078917456.

Uwiyandikisha asabwa kohereza ifoto ye, amazina ye ndetse n’uko areshya n’ibiro bye. Kwiyandikisha bizasozwa 15 Werurwe hahite hatangira amatora yo kuri internet.

Abanyamideli bazaba bahize abandi muri uku kwezi bazatoranywa ku wa 20 Mata 2024.

Reba amwe mu mafoto ya Supra Model umwaka ushize

Umwaka ushize Umutesi Li Hua yegukanye irushanwa rya ‘Supra Model’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .