00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bugezweho bwo gushyiraho ‘eyelashes’ zimara iminsi (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 February 2024 saa 03:45
Yasuwe :

Uruganda rw’ubwiza ni kimwe mu bice byateye imbere ku Isi hose kandi ruhoramo udushya dusimburana, tugatuma rurushaho kwaguka uko bwije n’uko bukeye.

Mu myaka ishize nibwo hagezweho uburyo bwo kongeraho ingohe ‘eyelashes’ ku maso ku buryo umuntu abasha kureba neza kurushaho no gusa neza.

Mbere hariho ‘eyelashes’ bomekaho zamaraga umunsi umwe, uwakabije ikaba ibiri, ariko uko iminsi yagiye igenda haje iziswe ‘semi-permanent eyelashes’.

Izi ni eyelashes zishyirwaho n’abahanga babizobereyemo kuko hakoreshwa ‘glue’ zigafatanywa neza n’izisanzwe za karemano, izi zishobora kumara hagati y’ibyumeru bine n’umuanini bitewe n’ubwoko bwazo.

Ibyo kwitondera, ubwoko bwazo, igiciro,....

Kuri benshi mu nkumi z’i Kigali zizi ibigezweho, ubu bisa n’ikizira guseruka atarishyirishijeho ‘eyelashes’ kuko zituma arushaho kureba neza no gusa neza.

Ubu buryo bwo kuzishyiraho ku buryo zimara igihe busa nk’aho ari bushya mu Rwanda, IGIHE yaganiriye n’imwe mu nzu z’ubwiza izobereye mu gushyiraho ‘eyelashes’ Diva House Beauty isobanura byinshi ku buryo bokorwamo.

Bitewe n’ibyo umuntu akunda ‘eyelashes’ zibamo ubwoko butatu; harimo ‘Classic eyelashes’ izi bazikora mu buryo ziba ari ingohe nke bakongereraho ku buryo zidatandukana cyanye n’izawe usanganywe, kuzishyiraho muri Diva House Beauty bigasaba ibihumbi 30 Frw.

Hari na Hybrid, zo ziba zijya kuba ndende kurushaho, na zo utabona udafite abarirwa mu bihumbi 30 Frw, ushaka iziyongereyeho kuri izi ariko zigenda zisumbana ku buryo imbere ziba ngufi inyuma zikaba ndende agakoresha iziswe Fully Hybrid, bigahagarara 35 000Frw.

Hari abantu bakunda ‘eyelashes’ ndende kandi nyinshi, aba bakoresha izo mu bwoko bwa ‘Mega Volume’, zo igiciro kikaba ibihumbi 40Frw.

Umuntu umaze gushyiraho bumwe muri ubu bwoko aba asa neza, ariko iyo utazitateyeho neza zishobora kwangiza amaso n’ingohe karemano cyangwa zikavaho igihe kitageze.

Umuyobozi wa Diva House Beauty, Niyikiza Olvier, yavuze ko niba wazikoresheje uba ugomba kwirinda kujya mu mazi udafite imashini izumisha.

Ati “Ikintu cya mbere uba ugomba kwirinda ni amazi, mascra, ukirinda kuzikorakoramo bya buri kanya no kuzisokoza, iyo ubyirinze bigenda neza. Niba ushaka kuzikoresha ushaka kogamo bisaba kugira ibikoresho.”

Yakomeje avuga ko niba ushaka ko bikugendekera neza ugomba gushaka umuhanga mu kuzishyiraho kuko undi wese ashobora ku kwangiriza amaso.

Eyelashes zikomeje gutanga agatubutse

Urebye hirya no hino ku Isi iyo bari kuvuga kuri izi ‘semi-permanent eyelashes’ bitsa no ku ngingo yo kuba ubu ari ubucuruzi bushya, buri gutanga amafaranga menshi ku baburimo.

Niyikiza Olvier avuga ko ku munsi ashobora kwakira abakiliya bari hejuru ya batanu kandi akora iminsi itanu mu cyumweru, urebye na bya biciro byavuzwe haruguru wumva ko abikuramo amafaranga menshi.

Niyikiza wabonye ubumenyi abikuye mu bihugu byo hanze byatangiye gukora ubu buryo mbere, ubu na we yatangiye kwigisha abashaka kwinjira muri aka kazi.

Uwashaka gushyiraho ‘eyelashes’ cyangwa kwiga kuzishyiraho yagana ‘Diva House Beauty’ ikorera Kicukiro, cyangwa akareba ku rubuga rwa Instagram

Gushyiraho eyelashes bisaba kwitonda kuko ziba ziri hamwe n'ingohe karemano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .