00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko icyamamare mu mideli Coco Chanel yashinjwe gukorana n’Aba-Nazi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 February 2024 saa 08:47
Yasuwe :

Gabrielle Bonheur Chanel ni umwe mu nkingi za mwamba mu ruganda rw’imideli kuko ari mu bagore bashyizeho impinduka mu myambarire no mu bucuruzi, binyuze mu nzu y’imideli yatangiye yise ‘Coco Chanel’.

Mu 1910 nibwo Chanel yatangiye guhanga imyambaro y’abagore, bigenda byaguka kugeza ashinze inzu y’imideli yabaye ikimenyabose mu gukora imyambaro n’imibavu ihumura neza.

Uyu mugore yubatse amateka akomeye mu ruganda rw’imideli, gusa izina rye ryakunze guhuzwa n’Aba-Nazi bavuga ko yakoranye nabo bya hafi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Coco Chanel witabye Imana mu 1971, abanditsi n’abandi bahanga mu mateka bakunze kugaragaza ubuzima bwe n’uburyo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ruganda rw’imideli ariko bakabihuza no kuba yarakoranaga n’Aba-Nazi bakoreye Jenoside y’Abayahudi.

Mu gitabo "Sleeping with the Enemy: Coco Chanel’s Secret War" cyanditswe na Hal Vaughan, kivuga ko uyu mugore yakundanaga n’umusirikare ukomeye w’umu-Nazi.

Mu 1940 mu gihe cy’intambara y’Isi ya kabiri nibwo Coco Chanel yavuzwe mu rukundo n’umusirikare mukuru wo mu ba-Nazi, Hans Günther von Dincklage.

Uyu mubano bagiranye niwo watumye bavuga ko yakoranye n’Aba-Nazi ndetse no kuba inzu ye y’imideli yarakomeje gukora mu gihe cy’intambara.

Nubwo nta makuru abihamya neza ahari ariko binavugwa cyane ko Coco Chanel yakoreraga Aba-Nazi imyambaro, gusa abari ku ruhande rwe bo bagiye bagaragaza ko ibyo yakoze yari kurengera ubucuruzi bwe.

Ibi byongeye gushimangirwa mu filimi ngufi yasohowe na Apple Tv yiswe ‘The New Look’, ivuga ku bantu batandukanye mu ruganda rw’imideli, bagaragaje hari ubufatanye yagiranye n’Aba-Nazi.

Urukundo Coco Chanel yagiranye n'umusirikare mukuru mu ba Nazi rwatumye afatwa nk'uwakoranaga nabo bya hafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .