00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamideli Franco Kabano yihanangirije abahuza imideli n’ubutinganyi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 14 February 2024 saa 09:09
Yasuwe :

Franco Kabano Ntarindwa yifatiye ku gahanga abahuza ibikorwa byo kumurika imideli n’ubutinganyi, ababwira ko akazi kadakwiriye guhuzwa imyemerere y’abantu runaka ahubwo bagakwiye kureba umusaruro uva muri ako kazi.

Uyu mugabo uri mu bamurika imideli bakomeye mu Rwanda, ubwo yari mu kiganiro “The Round About” cya Ishusho TV, yavuze ko abanyamideli bakorera amafaranga menshi cyane iyo yabyitayeho.

Aha niho yahereye anenga abadafite amakuru kuri uru ruganda, bashaka kurusebya cyangwa barufata uko rutari.

Ati “Umuntu ubitekereza gutyo nagumane ubujiji bwe, ntabwo twe turi hano kugira ngo tujye kumwigisha ibintu adashaka kureba ngo na we yige. Nakomeze kubitekereza gutyo njye ndi gukora kandi ndi kwinjiza amafaranga , arasigara inyuma njyewe nkomeze ngende.”

“Ikindi uko umuntu yavutse cyangwa ibyo akora ntaho bihuriye n’umusaruro we ahereza Isi. Ntabwo amahitamo y’umuntu y’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ahuye n’akazi umuntu akora, biriya ntaho babyiga mu ishuri , ntabwo babihitamo, ntabwo uza ngo ubikore, nta n’ubwo icyo kintu gihari ahubwo ni icyo abantu bashaka gushyiraho. Abo bantu baradutesha umwanya.”

Franco Kabano umaze imyaka isaga 16 mu ruganda rwo kumurika imideli, avuga ko bimwe mu bituma rutihuta mu iterambere harimo n’imyumvire y’abashaka guharabika iki gice cy’imyidagaduro gitunze benshi ku Isi.

Ati “Ikintu gituma bitanatera imbere cyane ni abavandimwe, inshuti n’Abanyarwanda muri rusange batareba ibyo ukora ngo babikunde barebe ibyiza, ahubwo babifata uko babishaka kubera amakuru badafite.”

“Niyo mpamvu ubona tuva hano tukajya guterera imbere ahandi, noneho n’utubonye twarateye imbere ntashake kugira ngo atubaze ahubwo ugasanga araduca intege.”

Franco Kabano avuga ko abanyamideli binjiza binyuze mu bikorwa bitandukanye , uhereye ku bacuruza imyenda cyangwa abayihanga , abamamaza imyambaro, abafata amafoto yo kuri internet ndetse no kumurika imideli mu bitaramo.

Yavuze ko muri Afurika , Nigeria ari kimwe mu bihugu bigira amafaranga menshi dore ko hari abanyamideli asanzwe afite mu nshingano yoherezayo mu bikorwa byo kumurika imideli.

Uyu mugabo yatangiye ibijyanye no kumurika imideli yiga mu mashuri yisumbuye ndetse byamusabye kwishyura sosiyete y’imideli Daddymaxi Agency ibihumbi 50Frw mu 2008 akajya yiga mu gihe cy’ibiruhuko.

Yavuze ko akirangiza amashuri yisumbuye hari imirimo yahawe akanga kuyikora bitewe n’uko yabonaga izatuma adakabya inzozi ze mu bijyanye no kumurika imideli.

Mu 2010 nibwo yakoze igitaramo cya mbere cyo kumurika imideli “Rwanda Fashion Festival” nyuma yo gusanga nta Banyarwanda benshi bahabwa amahirwe muri uru ruganda dore ko abenshi babyitabiraga bari abanyamahanga cyane.

Kuri ubu ntakijya mu bijyanye no kumurika imideli cyane ahubwo akurikirana inyungu z’abamurika imideli babigize umwuga.

Mu 2015 nibwo yahagaritse ibijyanye no kumurika imideli ku giti cye, yiyemeza gukoresha ubumenyi afite mu gufasha abakiri bato bafite inzozi zo kuba abamurika imideli babigize umwuga, ashinga sosiyete “We Best Models” ibafasha.

Franco Kabano anenga abahuza ibyo kumurika imideli n'ubutinganyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .