00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Ngoma kaciye umuvuno mushya mu kubungabunga amashyamba yangizwaga n’abashaka inkwi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 June 2022 saa 11:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye igikorwa cyo kubakira amashyiga arondoreza ibicanwa ku baturage babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abangiza amashyamba.

Ngoma ni ko Karere gafite ubuso buto buteyeho amashyamba mu gihugu kuko gafite 12,9% mu myaka icumi ishize kuva mu 2009 kugera mu 2019.

Abaturage bangije amashyamba ku kigero cya 32% nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere. Bimwe mu bituma bayangiza harimo kubura ibicanwa, kubura ibiti byo kubakisha n’ibindi bitandukanye.

Ikibazo nk’iki kiri mu Murenge wa Rulenge ku baturiye ishyamba rya Mashyoza.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko imwe mu mpamvu ituma iri shyamba rigenda rigabanuka biterwa n’uko hari abarisenyamo inkwi ndetse n’abajya gushakamo ibiti byo kubaka.

Hishamunda Didace yagize ati “Hano dutuye inkwi ni zo dutekesha. Ibiti ni bike bituma ishyamba rya kimeza abantu bajya kurisenyamo abandi bakajya gushakamo imbariro.”

Hagambintwari Jean de la Croix we yavuze ko nko mu mpeshyi ari bwo abantu benshi bakunze kujya kurishakamo inkwi bamwe bakanatema ibiti bakabyasa kugira ngo babone inkwi zo kugurisha.

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ari na bo bakunze gusenya inkwi muri aya mashyamba kuri ubu batangiye kubakirwa amashyiga ya kijyambere mu rwego rwo kubafasha kurondereza ibicanwa.

Dr Gashumba Damascène uyobora umuryango wita ku bidukikije n’amajyambere y’icyaro (REDO) ari na yo iri gukora iki gikorwa ku bufatanye n’Akarere ka Ngoma, yavuze ko bagiye kubaka amashyiga ibihumbi 90 azafasha abaturage mu kubungabunga amashyamba.

Ati “Uku kwezi kurashira dutanze amashyiga 2000 tuzakomerezaho turangize Akarere kose dutanze amashyiga ibihumbi 90. Ni amashyiga azafasha abaturage kugabanya ibicanwa bakoreshaga, banagabanye amafaranga babitakazaho bayashore mu bikorwa byababyarira inyungu.”

Gashumba yavuze ko kandi bizafasha mu kurinda amashyamba yatangiye kwangirika kubera kuyasenyamo inkwi cyane atanga urugero ku ishyamba rya Mashyoza riherereye mu Murenge wa Rulenge aho kuri ubu risigaranye hegitari 17 nyamara mbere zararengaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko kubakira amashyiga ya kijyambere abaturage bizagabanya iyangizwa ry’amashyamba binongere isuku mu baturage.

Ati “Ni umushinga uzongera isuku, azafasha abaturage gutekera ahantu heza, kubera gukoresha ya mashyiga asanzwe wasangaga bakoreshwa amashyamba nabi kandi tutanayafite ahagije.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango REDO bugaragaza ko nibura buri muturage ucana inkwi akoresha ibiro umunani ku munsi, iyo ngo atekeye ku mashyinga ya kijyambere ibi biro biragabanuka bikagera ku biro bine.

Kuri ubu Abanyarwanda bangana na 79% ni bo bacana inkwi mu gihe muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izageza mu 2024, Leta yiyemeje ko nibura abazaba bacana inkwi bazagabanuka munsi ya 42%.

Abayobozi b'Akarere n'abafatanyabikorwa basobanuye uko abaturage bagiye gufashwa kubona amashyiga arondereza ibicanwa
Imiryango ibihumbi 90 ni yo biteganyijwe ko izahabwa amashyiga arondereza ibicanwa mu Karere ka Ngoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .