00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakoro yafatwaga nk’umuvumo yabaye imari ishyushye i Musanze

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 June 2022 saa 03:02
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze bemeza ko kuri ubu amakoro yababereye nka zahabu kuko basigaye bayakuramo ibikoresho birimo ibyo kubakisha, imitako n’ibindi bibateza imbere mu gihe mbere uwatekeshwaga ahari amakoro yabifataga nk’uvumwe.

Mu gihe cyo hambere wasangaga umuntu utekeshejwe ahantu hari amakoro yarabifataga nk’aho ababyeyi be bamwanga kuko wasangaga hatera kubera ko no kuhahinga byasaga n’ibidashoboka.

Aya mabuye yakunze kujya yifashishwa mu bwubatsi no kuzitira imirima yabo ariko bigakorwa mu buryo budateye imbere kuko wasangaga hari amabuye batashoboraga kumena ngo akoreshwe kubera ubunini bwayo n’ibikoresho bakoreshaga bidateye imbere, bigatuma kubyaza umusaruro ayo masambu bibagora no mu gihe cyo kuyagurisha bakaba barahendwaga cyane.

Kuri ubu siko bikimeze kuko umuntu ufite umurima urimo amakoro usanga aba ashakishwa n’abifite ngo bamugurire. Kuri ubu amakoro asigaye akorwamo amabuye meza yo kubakisha n’imitako kandi ugasanga ibikoresho bikorwamo bihenze kandi biramba cyane.

Hari ba rwiyemezamirimo bashinze inganda ziyakoramo amatafari yo kubakisha ndetse n’ibisigazwa byayo nabyo bikabyazwa umusaruro kuko hakurwamo icyo umuntu yagereranya n’icyondo ariko kiba gikomeye ku rwego rugereranywa na sima.

Umuyobozi wa sosiyete, CAMOSAG Ltd, Byazayire Kitoko avuga ko atangira uyu mushinga byari bigoranye ko hari abatarumvaga ibyo akora, ku buryo hari n’abamubwiraga ko ibyo akora ari nko gutwika amafaranga yabuze icyo akoresha.

Bwa mbere, ngo yaguze umurima n’umuturage wawumwingingiraga kuko yari yarabuze umuguzi bitewe n’uko wari wuzuyemo amakoro.

Yagize ati “Njya gutangira gutunganya amabuye y’amakoro nyakoramo ibikoresho by’ubwubatsi, nabanje kugura umurima wari warabuze abakiliya kubera ko urimo amabuye y’amakoro menshi. Urebye amafaranga nawuguze yari make ugereranyije n’ayo wari kugura utarimo ayo makoro kuko byagaragaraga ko byagorana kuwutunganya udafite ubushobozi.”

Yakomeje agira ati " Natangiye ncukura ayo mabuye yari yuzuye muri uwo murima, mfite umukozi umwe n’imashini imwe gusa. Umukozi yamaze nk’amezi atatu aconga amabuye mwishyura ariko ntarabona umuguzi.”

Byazayire kuri ubu afite imashini umunani zitunganya ayo mabuye, sosiyete ifite abakozi 45 barimo aba buri munsi na nyakabyizi.

Yavuze ko aho bavanye amakoro, bahita bahahinga bakabyaza umusaruro, bitandukanye na mbere.

Yagize ati “Natangiye nkoresha inyundo mu gutunganya aya makoro, ariko ubu mfite imashini zigera ku munani, nabashije kugura imodoka imfasha mu ngendo n’indi itwara ibyo nkora ku isoko. Naguze ubutaka bunini, ntuye heza kandi nakoresheje aya mabuye iwanjye n’ibindi.”

Bamwe mu baturage baturanye n’inganda zitunganya amakoro, bavuga ko izo nganda zahinduye ubuzima bwabo.

Uwumuremyi Clautilde yagize ati"Nka mbere umubyeyi iyo yaguhaga umurima mu makoro nk’aya wabyakiraga nabi ukumva ko akwanga ari nko kukuvuma. Ubu amakoro yabaye imari kuko mfitemo akazi kampemba neza, nkabonera umuryango wanjye ibibatunga na mituweli. Ubu naguze inka mbikesha umushara bampemba."

Nduwimana Faustin na we yagize ati "Nkora mu ruganda rutunganya amakoro niho nkura ibitunga umuryango wanjye, naguze inka ubu ngize eshatu, ndihira abana amashuri biga neza, mbona mituweli ku gihe, ibi byose mbikesha amakoro yahindutse imari ikomeye.”

Mu Karere ka Musanze haboneka inganda zirenga 10 zitunganya amabuye y’amakoro akorwamo amatafari y’ubwubatsi, umusenyi, garaviye, amapave n’ibindi.

Abahanga mu bwubatsi bemeza ko inzu yubakishijwe amakoro yatunganyijwe neza ishobora kuramba inshuro eshanu kurusha iyubakishijwe amatafari asanzwe kuko ishobora kumara imyaka irenga 150.

Ahamaze gukurwa amakoro harasubiranywa hakabyazwa umusaruro hahingwa
Amakoro barayasatura bakayakuramo amabuye meza yo kubakisha
Amwe mu matafari akorwa mu makoro akunzwe cyane kubera uburambe bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .