00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyotsi y’imodoka n’iyo gutekesha inkwi ku isonga mu bihumanya ikirere cy’u Rwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 3 June 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko imyuka isohorwa n’imodoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bigize 80% by’imyanda yanduza umwuka mu kirere cy’u Rwanda, Abanyarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije muri rusange ariko na Leta igafasha mu gukuraho imbogamizi zihari.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40% ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40% naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabihanga bishaje n’indi myanda.

REMA imaze iminsi mu Cyumweru cy’ibidukikije hakorwa ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije hanategurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku wa 5 Kamena.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe inyingo no kubungabunga ikiyaga cya Kivu muri REMA, Mudakikwa Eric, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe nziza mu kurengera no kubungabunga ibidukikije, hakiri urugendo rurerure.

Yagize ati “Icyo nabwira abaturage muri iki gihe ni uko bakwiye gukurikiza amabwiriza ya Leta mu kubungabunga ibidukikije harimo kwirinda kwangiza ubutaka, kwangiza amazi no gucukura umucanga bitemewe, bakirinda no gutema amashyamba bitemewe.”

Yibukije abantu ko batuye ku Isi imwe bityo hakwiye kubaho ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije kuko kubyangiza bigira ingaruka mbi kuri bose.

Mu bukangurambaga buri gukorwa, hatanzwe n’ibiganiro ku bafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije, basabwa gukora imishinga itandukanye igamije kurushaho kubibungabunga.

Bamwe mu bitabiriye ubwo bukanguramaba bwabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, bavuze ko nyuma yo kubona aho u Rwanda ruhagaze bagiye kurushaho gukumira ibyangiza ibidukikije.

Christian Gasaro yavuze ko bari gukora umushinga w’ikoranabuhanga uzajya ufasha mu kurushaho gukumira ibihumanya ikirere n’ibyangiza ibidukikije.

Ati “Turimo gukora umushinga w’ikoranabuhanga rya telefone rizafasha abaturage ribereka uburyo ibikorwa bakora bitandukanye kugira ngo bagabanye ya myuka ihumanya ikirere.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Hitimana Frodouard, yavuze ko abantu bakwiye no kwita ku gufata neza imyanda yo mu rugo.

Ati “Usibye imyotsi ikomoka ku guteka mu ngo n’ahandi, imyanda yo mu rugo nayo ihumanya ikirere kuko ibora kandi ikazamura umwanda, kandi mu Rwanda ntituragera ku rwego rwo kubyaza umusaruro imyanda nk’iyo.”

Yagaragaje ko abantu bakwiye kugira umuco wo kutavanga imyanda ibora n’itabora kugira ngo byorohe kuyibyaza umusaruro.

Ubushakatsi bwakozwe bugaragaza ko imyuka yanduza ikirere cy’u Rwanda ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.

Mu bisubizo byashakwa harimo gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

Hatanzwe ibitekerezo ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rukwiye gushyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.

Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.

Hagaragajwe kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kinini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .