00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Biteze kungukira mu mushinga wa miliyoni 500 Frw wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 July 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Uko bucyeye n’uko bwije ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigenda zigaragaza hirya no hino ku isi ndetse hamwe na hamwe zikagira ubukana bukomeye ku buryo hari n’abaziburiramo ubuzima.

Ibura ry’ibiribwa n’amazi, imyuzure, indwara ziterwa n’izamuka ry’ubushyuhe, igabanuka ry’ubukungu ni bimwe mu bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere muri iki gihe.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ubwo yatangizaga ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere byabereye muri Pologne mu 2018, yavuze ko abatuye isi bugarijwe bikomeye n’iki kibazo.

Icyo gihe yasabye ibihugu bisaga 200 byari bihagarariwe muri iyo nama gukenyera bigahangana n’ingaruka zacyo nta kujenjeka.

Mu masezerano ya Paris yemejwe n’ibihugu 196 agashyirwaho umukono ku wa 12 Ukuboza 2015 maze agatangira kubahirizwa ku wa 4 Ugushyingo 2016, hari hemejwe ko ibihugu byose by’isi byafatanya mu kugabanya imyuka yangiza ikirere mbere y’umwaka wa 2030, bitashoboka isi ikazagenda yugarizwa n’ingaruka zikomeye z’ubushyuhe bukabije.

Ku ruhande rw’u Rwanda ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zigaragaza mu bihe bitandukanye zikagira ubukana bitewe n’imiterere yazo cyangwa umwihariko w’agace aka n’aka.

Intara y’Iburasirazuba izwiho kugira imirambi myinshi, ubushyuye n’izuba ryinshi, yakunze kwibasirwa n’amapfa bikagira ingaruka mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse mu myaka yashize hari abaturage bo mu Karere ka Kayonza bari barafashe icyemezo cyo gusuhuka.

Ikibazo nk’iki kandi cyagaragaye mu Karere ka Kirehe aho abagatuye bagiye bagusha imvura yaba nyinshi ikangiza imyaka yabo ndetse bagahura n’ingaruka nk’izo mu gihe cy’amapfa.

Ibi byatumye hagezwa ibikorwa by’umushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (Adapting to Climate Change in Lake Victoria Basin: ACC) ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Bassin Commission: LVBC).

Uyu mushinga ukorera mu bihugu bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bisangiye ikibaya cya Victoria ari byo u Burundi, u Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda aho buri gihugu gihabwa umwihariko bitewe n’ikibazo gihari.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibikorwa byawo biri mu mirenge ya Gatore, Musaza na Gahara nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga, Muhaweinama Seth.

Mu Murenge wa Gatore hasanwe inzu 160 z’abaturage zinahabwa ibigega bifata amazi yo ku bisenge by’inzu hagamijwe gukemura ikibazo cy’imyuzure yaterwaga n’uko amazi y’imvura yabaga menshi akaruhukira mu gishanga cyo muri ako gace akacyangiza.

Buri rugo muri izo 160 rufite ikigega cy’amazi cya litiro 300. Uretse kuba amazi y’imvura atagisenyera abaturage cyangwa ngo yangize ibidukikije, abayahawe bavuga ko bayabonyemo igisubizo gikomeye.

Kamatari Jeannette wo mu Kagari ka Gatore ati “Amazi avuye kuri izi nzu zose ziri mu Mudugudu wacu yariyegeranyaga mu gihe cy’imvura natwe akatwangiriza ariko aho ibigega bigiriyeho ibibazo yatezaga byaragabanutse. Ibigega kandi byaradufashije kuko tubona amazi yo gukoresha mu rugo, gusa kubera ko ibigega ari bito ashiramo vuba.”

“Bitandukanye n’uko mbere byasabaga ko abana bakora urugendo rurerure bagiye kuvoma bikabangamira imyigire yabo kuko aho tuvoma ari kure. Na none iyo tworoye amatungo na yo abona amazi bitagranye.”

Mu wundi Murenge wa Musaza hakozwe imishinga irimo iy’ubworozi bw’ingurube n’ihene igenewe abahoze bakorera ubuhinzi mu nkengero z’Umugezi w’Akagera bakangiza amazi yawo bityo bigatuma n’Ikiyaga cya Victoria gihungabana.

Uretse kuba ibikorwa byabo byarangizaga amazi y’Umugezi w’Akagera, iyo imyaka yabo yangirikaga bitewe n’izuba ryinshi ntibabaga bafite icyo kwirengeza nk’uko Mukagasana Marie Gorethi, umwe mu borora ingurube abivuga.

Ati “Turi abahinzi ariko dukunze guhura n’imbogamizi. Hari igihe imvura igwa ari nyinshi imyaka yacu igatwarwa n’imyuzure cyangwa izuba ryaba ryinshi nabwo ntitubashe kubona umusaruro. Ubworozi bw’ingurube buzadufasha kuko bubyara umusauro vuba. Nizibyara tuzaba dushobora kugurisha ibyana n’ifumbire tubone amafaranga aduteza imbere.”

Mukagasana ari mu itsinda ahuriyemo n’abandi 24. Bafite ingurube 15 za kijyambere zatwaye asaga miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Uruhare rw’abagize itsinda ni ukugaburira amatungo, gushaka ibiribwa n’imiti kandi bizeye ko umushinga uzaguka bakava ku kuba itsinda bakaba koperative.

Hitimana Jean Claude ubarizwa mu itsinda, Icyerekezo rifite ubworozi bw’ihene mu Kagari ka Gasarabwayi ko mu Murenge wa Musaza, mu Kagari ka Gasarabwayi, yavuze ko biteze kubona umusaruro mwinshi w’ubuhinzi kuko basigaye babona ifumbire ihagije bityo igihe ikirere cyabaye kibi ubworozi bwabo bukazajya bubagoboka.

Ibindi bikorwa by’uyu mushinga birimo iby’ubukorikori, gusana ruhurura y’amazi hagamijwe kurwanya isuri n’ibindi. Umushinga wose washowemo ibihumbi 520 by’amadolari ya Amerika (arenga miliyoni 520 z’amafaranga y’u Rwanda).

Zimwe mu nzu zasanwe zikanashyirwaho ibigega bifata amazi y'igisenge kugira ngo adakomeza guteza imyuzure mu gishanga yahuriragamo
Buri nzu yahawe ikigega gifata amazi y'imvura
Ubworozi bw'ingurube ni kimwe mu bikorwa byagenewe abahinzi bakoreraga mu nkengero z'Umugezi w'Akagera bazaka kuhimurwa hirindwa ko bakomeza kuwangiza
Abahurijwe mu itsinda ry'ubworozi bw'ihene bavuga ko buzabafasha kongera umusaruro w'ubuhinzi ndetse bukabagoboka igihe umusaruro wabaye muke bitewe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .