Ibi yabigezeho nyuma yo guhabwa biogaz zatanzwe binyuze mu Mushinga Green Gicumbi, ukorera mu Karere ka Gicumbi, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera Inkunga Imishinga y’Ibidukikije (FONERWA).
Uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2020, ugamije “Kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Majyaruguru no guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.”
Ugabanyije mu bice bine birimo icyo kubungabunga icyogogo cy’umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba ku buryo burambye hanagabanywa ibicanwa biyakomokaho, kunoza imiturire yihanganira imihindagurikire y’ibihe no gusangira ubumenyi no kubwinjiza mu mikorere n’imigirire.
Umushinga Green Gicumbi uteza imbere ubuhinzi bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe binyuze mu guca amaterasi y’indinganire no gutera ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, kubaka imidugudu y’icyitegererezo hagamijwe gutuza abaturage heza n’ibindi.
Ndengeye utuye mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ni umwe mu bungukiye muri uyu mushinga. Yahawe biogaz iwe ndetse ubu ayikoresha mu gucana, akanasagura ifumbire yifashisha mu buhinzi.
Aganira na IGIHE, Ndengeye yagize ati “Biogaz ni uruganda ku muriro n’ifumbire kuko turacana, turateka nta kibazo. Ifumbire na yo tuyifashisha mu buhinzi.’’
“Muri iki gihe ku bijyanye n’ibicanwa ntibikituvuna. Mbere mu gihe cy’imvura kubona inkwi byaragoranaga ndetse twatemaga amashyamba menshi kandi no kubona ubwatsi bw’amatungo bikagorana. Ubu ubwatsi buraboneka kuko bwatewe mu mirima yacu bityo tukabona n’amase [yifashishwa mu gukora biogaz].’’
Uyu mugabo ufite abana batandatu avuga ko mbere yashoboraga gukoresha inkwi zingana nk’amasiteri atatu, akazigura 30.000 Frw.
Agira ati “Ubu ducana inkwi z’ibihumbi 5 Frw, andi tukayazigama kuko haba hari biogas.’’
Mukantwari Gaudiose na we ni undi mugenenerwabikorwa wahawe biogaz mu Mushinga Green Gicumbi. Uyu avuga ko kuri ubu yishimira ko we n’umuryango we batacyangiza amashyamba, bashakisha inkwi zo guteka kuko babonye igisubizo.
Gicumbi yarahinduwe, abaturage babyungukiramo
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE, ko ako karere kagizwe n’imisozi ihanamye kazahajwe cyane n’isuri iterwa n’imvura nyinshi.
Ati “Ikibazo gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo ni imihindagurikire y’ibihe. Kubera ibikorwa bya muntu, twangije ikirere cyacu bituma ibihe bihinduka. Imvura iragwa ikangiza, izuba ryava amapfa agatera. Imyuzure yatumye dutakaza hegitari zirenga 200 z’icyayi muri kiriya Gishanga cya Mulindi. Imyuzure ituruka kuri iyi misozi miremire no ku nyubako.”
Intego ya mbere y’uyu mushinga ni ukubungabunga Icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, ahaciwe amaterasi kuri hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 600 z’amaterasi yikora.
Iya kabiri ni iyo kwigisha abaturage ubuhinzi butabangamira ibidukikije, kubungabunga no kubyaza umusaruro amashyamba no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
Binyuze muri uyu mushinga, kandi abaturage bigishwa gufata amazi ava ku nzu n’izindi nyubako zitandukanye, zaba amashuri n’ibindi.
Karugahe Athanase w’imyaka 67 y’amavuko ni umuhinzi w’ingano mu Murenge wa Mukarange Akagari ka Rugerero, hamwe mu ho Green Gicumbi yakoze amaterasi y’indinganire kuri hegitari 130.
Avuga ko kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri, umusaruro w’ibihingwa bye kimwe na bagenzi be umaze kwikuba inshuro enye agereranije n’uwo yasaruraga mbere y’uyu mushinga.
Ati “Ni byo koko mbona umusaruro warikubye inshuro nk’enye ngereranyije. Mu gihembwe gishize nasaruye ibilo 400, mu gihe mbere y’uyu mushinga nasaruraga ibilo nk’ijana. Mbere, imvura yadutwariraga ubutaka n’ifumbire yose, ariko uyu mushinga wagize neza cyane kuko ubutaka buratekanye. Mbere nari mfite ubutaka buto buhingwa none ubu narabwongereye.”
Kuva umushinga watangira, umaze guhanga imirimo 22.000; muri yo abagabo bafite 48% mu gihe 52% ari abagore.
Gusazura amashyamba birakomeje
Umwe mu mishinga ikorwa na Green Gicumbi ni uwo gusazura amashyamba, akongera gusubirana umwimerere wayo.
Kajeje Protogène ni umwe mu bahinzi b’i Gicumbi basazuriwe amashyamba binyuze, yongera gusubirana mu gihe yari yarangiritse.
Yagize ati "Twakundaga gusarura ibiti bitarakura bityo biza kugira ingaruka yo kutongera gukura amashyamba acika atyo.”
“Ubu noneho kuva aho uyu mushinga wasazuriye amashyamba, ameze neza kandi adufasha kurwanya isuri yadutwariraga ubutaka kuko mbere isuri n’imyuzure byaterwaga n’uko yari yarangiritse nta miringoti iciyemo, ibyo na none bikangiza imirima y’icyayi mu bishanga.”
Avuga ko abahinzi basazuriwe amashyamba bishyize hamwe muri koperative bafite intego yo kuyabungabunga no kuyabyaza umusaruro kugira ngo azabafashe mu kwiteza imbere mu gihe kiri imbere.
Ati “Iyo umunyamuryango adacunze neza ishyamba nk’uko twabyemeranijeho tumugira inama cyangwa turamuhana kandi tukamukangurira guhindura imyumvire. Twanahawe ubumenyi mu gusazura amashyamba kandi twiteguye kubusangiza abandi bahinzi.”
Akarere ka Gicumbi gafite amashyamba ku buso bwa hegitari 23.000. Umushinga wa Green Gicumbi wonyine mu kuyabungabunga birambye no kugabanya ibicanwa biyakomokaho umaze gusazura hegitari 747.
Aka gace kiganjemo imisozi miremire, wasangaga amashyamba yako yeramo ibiti bito byakoreshwaga nk’imishingiriro bitewe n’ubuto bwayo.
Umukozi ushinzwe Imicungire y’Amashyamba n’Ingufu muri Green Gicumbi, Rurangwa Félix, yavuze ko 70 % by’amashyamba y’abaturage muri aka gace yari yarangiritse.
Ati "Mbere y’uko dusazura amashyamba, hasarurwaga gusa meterokibe mirongo itanu (50m3) kuri hegitari. Nyuma y’uko asazuwe hatewe ubwoko bwiza bw’ibiti, twiteze ko mu gihe kiri imbere ibiti bisarurwa biziyongera hagati ya meterokibe ijana na mirongo itanu na maganatatu (150-300m3).’’
Green Gicumbi yubakiye ubushobozi abaturage mu ikorwa ry’ingemwe z’ibiti kugira ngo ikomeze kubona ibiterwa muri uyu mushinga, hanakomeza kurindwa ibidukikije.
Yakomeje ati "Amashyamba afasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ituma Isi ishyuha cyane, ibiti kandi bigabanya isuri idutwara ubutaka.’’
Kugeza ubu imbabura 15.000 zironderereza ibicanwa zimaze guhabwa abaturage mu kurengera amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Izi zigabanya 60% by’inkwi bakoreshaga bacana.
Uyu mushinga kandi wubakiye abaturage biogaz 10 zibafasha kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.
Usibye amashyamba, hanatewe ingemwe 2.000.000 z’ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’ingemwe 10.000 z’imigano zatewe ku nkengero z’imigezi.
Muri Green Gicumbi kandi hanashyizweho uruvumvu, ahagenwe imizinga 300 ya kijyambere ifasha mu bworozi bw’inzuki zitanga ubuki. Ubuvumvu bukorerwa mu mirenge itandatu igize Akarere ka Gicumbi.
Mu mishinga itandukanye yubatswe harimo n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kabeza mu Murenge wa Rubaya watujwemo imiryango 40. Ni mu mushinga mugari uzasozwa imiryango 200 itujwe neza mu nzu zihangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Mirenge ya Rubaya na Kaniga.
Mu gukomeza gufasha mu guhangana n’imyuzure ikunze kwibasira Igishanga cya Mulindi, uyu mushinga kandi wubatse ibiraro n’imiyoboro minini itwara amazi, ifasha kuhira imyaka mu gihe cy’izuba. Amazi aturuka ku misozi, ku nzu, ku mihanda yakunze kuba intandaro y’imyuzure ndetse akarengera icyayi gihinze mu gishanga.
Ibi byose ni bimwe mu bikorwa by’Umushinga Green Gicumbi, ufite intego nyamukuru yo gusiga Akarere ka Gicumbi n’abagatuye bubatse ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka ziyikomokaho.
Kagenza Jean Marie Vianney uyobora Umushinga wa Green Gicumbi yavuze ko intego yawo ari uko ibikorwa byawo byakwagukira no mu tundi turere tw’igihugu, Abanyarwanda muri rusange bakagira ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati "Twifuza ko Abanyarwanda bo mu tundi turere bakwigira ku bikorwa by’uyu mushinga biri gukorwa hirya no hino. Hari ibikorwa byinshi n’udushya twinshi mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe uyu mushinga uri gukora haba mu buryo bwo gufata amazi ateza isuri, gukora ubuhinzi bugezweho, gusazura amashyamba, imyubakire igezweho n’ibindi.’’
Yashimye ubufatanye bw’uyu mushinga n’Akarere ka Gicumbi n’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, anizeza ko gukorera hamwe bizatuma ukomeza gufasha iterambere ry’aka karere mu ngeri zitandukanye.
Umushinga wa Green Gicumbi watangiye muri Mutarama 2020, uzamara imyaka itandatu. Ufite agaciro ka miliyari 33 Frw. Ushyirwa mu bikorwa na FONERWA ku nkunga y’Ikigega cy’Isi cyita ku mihindagurikire y’Ibihe (GCF).
Izindi nkuru wasoma:
– Barahingaga ntibeze: Uko amaterasi yasembuye ubuhinzi bugezweho i Gicumbi
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!