Ubu bwoko bw’izi dinosaur bwavumbuwe bubarizwa mu muryango wa Titanosaur bwabaye ku Isi mu myaka miliyoni 100 ishize.
Dinosaure yiswe Cooper, yifashishijwe mu kuvumbura ubu bwoko yatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu 2006 ubwo havumburwaga amagufa manini yayo mu murima w’umuturage ndetse akaba ariyo dinosaure ya mbere nini yageze muri Australie.
Abayikozeho ubushakashatsi bavuze ko iyi dinosaure yari ifite uburebure mu mpagarike buri hagati ya metero eshanu n’esheshatu n’igice ndetse n’uburebure mu butambike buri hagati ya metero 25 na 30, ibituma iza muri dinosaure eshanu za mbere nini zabayeho ku Isi.
Abashakashatsi bavuze ko iyi dinosaure ishobora kuba yarageze muri Australie ivuye muri Aziya na Amerika y’Epfo, kuko ihuje uburebure n’izindi dinosaure zavumbuwe muri ibyo bice by’Isi kandi bikaba biri mu muryango umwe. Bikekwa ko iyi dinosaure yapimaga toni 66.
Dinosaure ni inyamaswa nini zabayeho kuva mu myaka irenga miliyoni 160 ishize ariko zikaza kuzimira mu myaka miliyoni 66 bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ikomeye yabayeho ku Isi.
Kugeza ubu hari amoko arenga 700 ya za dinosaure zavumbuwe hirya no hino ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!