00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australie: Havumbuwe ubwoko bushya bwa dinosaure buri mu za mbere nini ku Isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 9 June 2021 saa 12:09
Yasuwe :

Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bitakibaho (paleontologists) batangaje ko hari ubwoko bushya bwa dinosaure bwavumbuwe muri Australie, bukaba ari bumwe mu binini bwabayeho mu mateka yazo.

Ubu bwoko bw’izi dinosaur bwavumbuwe bubarizwa mu muryango wa Titanosaur bwabaye ku Isi mu myaka miliyoni 100 ishize.

Dinosaure yiswe Cooper, yifashishijwe mu kuvumbura ubu bwoko yatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu 2006 ubwo havumburwaga amagufa manini yayo mu murima w’umuturage ndetse akaba ariyo dinosaure ya mbere nini yageze muri Australie.

Abayikozeho ubushakashatsi bavuze ko iyi dinosaure yari ifite uburebure mu mpagarike buri hagati ya metero eshanu n’esheshatu n’igice ndetse n’uburebure mu butambike buri hagati ya metero 25 na 30, ibituma iza muri dinosaure eshanu za mbere nini zabayeho ku Isi.

Abashakashatsi bavuze ko iyi dinosaure ishobora kuba yarageze muri Australie ivuye muri Aziya na Amerika y’Epfo, kuko ihuje uburebure n’izindi dinosaure zavumbuwe muri ibyo bice by’Isi kandi bikaba biri mu muryango umwe. Bikekwa ko iyi dinosaure yapimaga toni 66.

Dinosaure ni inyamaswa nini zabayeho kuva mu myaka irenga miliyoni 160 ishize ariko zikaza kuzimira mu myaka miliyoni 66 bitewe n’imihindagurikire y’ibihe ikomeye yabayeho ku Isi.

Kugeza ubu hari amoko arenga 700 ya za dinosaure zavumbuwe hirya no hino ku Isi.

Iyi dinosaure yitwa Cooper yabayeho mu myaka miliyoni 66 ishize, yari ifite uburebure bwa metero mu murambararo ziri hagati ya 25 na 30 na metero esheshatu z'uburebure mu mpagarike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .