00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku Nkura, imwe mu nyamaswa zikaze ku Isi zikundwa na ba mukerarugendo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 July 2019 saa 04:58
Yasuwe :

Inkura ni imwe mu nyamaswa nini zikundwa na ba mukerarugendo ku buryo pariki izifite iba yihariye icyo gikundiro. Pariki y’Akagera mu Rwanda, ni umwe mu zifite Inkura harimo izakuwe muri Afurika y’Epfo n’izavuye muri Repubulika ya Tchèque.

Inkura niyo nyamabere ya kabiri nini ku Isi nyuma y’inzovu. Ni imwe kandi mu zikaze. Ni zimwe mu nyamaswa zagiye zicika ahantu hatandukanye bitewe no kubangamirwa n’ibikorwa bya muntu ari yo mpamvu ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima barimo kugerageza kuzitaho ngo zigwire.

Mu kinyejana cyashize habarwaga inkura zirenga ibihumbi 500 ku Isi, ubu zirabarirwa mu bihumbi 30 ziba mu mashyamba bitewe na ba rushimusi. Inkura z’umukara zisigaye ku Isi zibarirwa mu 5500, izo mu bwoko bwa Javan ni 60, naho izo mu bwa Sumatran ni 100.

Ubuzima bw’inkura, imiterere yazo, ubunini bwazo n’ibindi zihariye, bituma benshi bazitangarira.

-Inkomo y’izina ‘Rhinoceros’ : Inkomoko y’izina Rhinoceros ari yo Nkura mu Kinyarwanda, rikomoka mu magambo abiri y’ururimi rw’Ikigiriki ariyo ‘Rhino’ bivuga izuru na ‘Keras’ bivuga ihembe, muri make iyo uhinnye izina ryayo ukayita Rhino gusa uba uvuze izuru.

-Imiterere: Ubwoko bw’Inkura buba bunini ni Inkura z’umweru dore ko ishobora kugira uburebure bwa metero hagati 3.7 n’ubuhagarike ( kuva ku kimono ugera ku rutugu) bwa metero 1.8 ikagira uburemere bwa toni ebyiri n’ibiro 300.

Inkura nto ni izitwa Sumatran zigira uburebure bwa metero eshatu n’ubuhagarike bwa metero 1.8 n’uburemere bw’ibiro 800, mu gihe Inkura ikivuka ipima hagati y’ibiro 40 na 64.

-Kororoka: Inkura ihaka amezi ari hagati 14 na 18, inkura nto yavutse imara ibyumweru bibiri itunzwe no konka nyina gusa nyuma ikagenda imenyera ihereye ku kurya ibyatsi byoroshye.

Inkura nto ivukana ubwoya ku mubiri buyirinda ubukonje cyangwa gutwikwa n’izuba. Inkura ntishobora kongera kubyara iyo icyana yabyaye kitarakura ibintu bishobora gufata hagati y’imyaka itatu n’itanu. Ibi bitera Inkura z’ingabo kuba rimwe na rimwe zakwica Inkura nto kugira ngo zibone uko zibangurira nyina.

-Inkura zahoranye ubuhagarike bwa metero hafi 5: ubwoko bw’Inkura butagiraga ihembe buzwi nka ‘paraceratherium’ bwazimiye ku isi mu myaka miliyoni 30 ishize nkuko Siyansi ibivuga, bwagiraga ubuhagarike bwa metero 4.8, igihagararo inkura z’ubu zitakigira, kuko nk’Inkura y’umweru ishobora kugira ubuhagarike bwa metero 1.8.

-Inkura y’umweru n’Inkura y’umukara byose birasa ku ibara: uramutse wumvise aya mazina ushobora gucyeka ko imwe ari umukara indi ikaba umweru mu ibara, gusa zose zifite ibara ry’urwirungu, hari abavuga ko iri zina ‘white rhinos’ bivuze inkura z’umweru ryakomotse ku Baholandi babaga muri Afurika bazitaga ’Wijd’ (Wide) bashaka kuvuga inyamaswa ifite umunwa munini bikaza kumvwa nabi n’abavuga Icyongereza bayita ‘white’.

-Umubano wazo n’inyoni zitwa Oxpecker: Inkura zikunze kugaragara zifite Inyoni ku mutwe cyangwa ku mugongo gusa abahanga ntibavuga rumwe kuri uyu mubano kuko hari abavuga ko Inyoni zikunda kuba ziri ku Nkura kubera ko zizitoraho imbaragasa n’ibirondwe, mu gihe abandi bavuga ko izi nyoni zizfasha kumenya ko umwanzi azisatiriye.

Biterwa nuko ubushakashatsi bwagaragaje ko Inkura iyo nta nyoni zifite ku mugongo amahirwe yazo yo kuvumbura ko hari umwanzi uzisatiye ari 23% mu gihe iyo ifite inyoni ku mugongo amahirwe azamuka akaba 97%.

-Iganga mu ntera ndende: Inkura ishobora kuganga mu ntera ya metero hafi eshanu bikaba umwihariko ku ngabo kuko zibikora kugira ngo zerekane amakare yazo.

-Amase ni isoko y’amakuru ku Nkura: mu gihe abantu tubona amase nk’umwanda, ku Nkura ni isoko y’amakuru. Inkura iyo yinukirije amase y’indi ishobora kumenya amakuru menshi kuri yo, nk’imyaka yayo, niba ari ingabo cyangwa ingore cyangwa andi ayo ariyo yose ajyanye n’imyororokere yayo.

-Umusuzi wazo unuka nk’ikinyabutabire cya Sulfur: Inkura izwiho kugira umusuzi unuka cyane ku buryo ugereranwa n’ikinyabutabire cya Sulfar.

Wakomotseho n’imvugo iyo umusemburo wifashishwa mu gukora inzoga binyuze mu gutara iyo utanze ikinyabutabire cya ‘Hydrogene sulfide’ bitewe no kunuka babyita umusuzi w’Inkura (Rhino Fart).

Ihembe: Inkura igira amahembe abiri ahagana ku zuru iry’imbere rikaba rirerire kurusha iry’inyuma kandi akaba agizwe na Keratin, yo mu bwoko bw’inzara z’umuntu. Inkura zifashisha aya mahembe mu kwirwanaho, mu gihe cy’izuba ry’inshi ziyakoresha zicukura imizi y’ibiti yo kurya cyangwa zikayakoresha zicukura isoko y’amazi

Inkura niyo nyamabere ya kabiri nini ku Isi nyuma y’inzovu
Ikinono cy'inkura nacyo kiba ari kinini
Inkura igira amahembe abiri ahagana ku zuru iry’imbere rikaba rirerire kurusha iry’inyuma
Mu kinyejana cyashize habarwaga inkura zirenga ibihumbi 500 ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .