00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri “Yellow billed stork”, igisiga cy’agatangaza aho ikigore cyiteretera ikigabo

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 2 June 2021 saa 08:24
Yasuwe :

Hari ubwoko bw’ibisiga aho ingore ijya kwiyerekana kugira ngo ingabo iyirebe maze yakumva inyuzwe ikayemerera kubana. Ni agatangaza rwose! Ku bisiga byitwa Yellow billed stork ibyo ni ko bigenda.

Imiterere ya Yellow billed stork

Yellow billed stork ni igisiga gifite amababa ajya gusa n’iroza ryereruka. Iyo kirimo kuguruka ubona ibara ry’umukara mu mababa no ku mirizo. Iyo iki gisiga kiri mu gihe cyo kororoka usanga uruhu rwo mu maso rutukuye kandi muri icyo gihe amababa agaragara inyuma aba asa n’iroza.

Iki gisiga kigira umunwa muremure ugenda uba muto uko ugana ku iherezo ryawo. Amaso ni ikigina cyijimye cyane. Amaguru maremare cyane n’amano by’iki gisiga na byo bisa n’iroza. Ikigabo n’ikigore byose birasa uretse ko ikigabo kiba ari kinini kuruta ikigore.

Uburebure bw’iki gisiga kuva ku mano kugera ku mutwe buri hagati ya 95-105 cm. Amababa yacyo iyo arambuye agira uburebure buri hagati ya 150-165 cm. Ikigabo gishobora gupima 2300g mu gihe ikigore gishobora gupima garama 1900g.

Aho iki gisiga kiboneka

Yellow billed stork ni igisiga kiboneka mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara no muri Madagascar. Mu buryo butamenyerewe ibi bisiga bishobora kuboneka muri Maroc, Tunisia no mu Misiri.

Yellow billed stork iba ahantu hameze hate?

Iki gisiga gikunda kuba ahantu hatandukanye nko mu bishanga, hafi y’ibiyaga, imigezi n’ahandi hantu haba hari amazi. Iki gisiga kuboneka mu mashyamba ni ibintu bidakunze kubaho gusa ariko kandi ahantu hari umukenke ushobora kukihasanga.

Ibi bisiga iyo biri mu gihe cyo kororoka biza kubaka ibyari mu mijyi cyangwa ahandi hantu hatuye abantu. Ikindi ni uko iyo bigiye kubaka ibyari, bibishyira mu giti kimwe ari byinshi cyane. Abantu babasha kugera mu mujyi muri iyi minsi mubona ko mu biti biri hafi ya Sulfo ibi bisiga byuzeyemo.

Yellow billed stork itungwa n’iki?

Iki gisiga kigenda mu mazi gishakamo ibyo kurya birimo amafi mato gishobora kumira yose, udusimba duto tuba mu mazi, iminyorogoto, ibikeri n’imitubu, gusa rimwe na rimwe gishobora kurya inyoni n’inyamabere ntoya.

Iki gisiga iyo kitarimo gushaka ibyo kurya kiba kiri kumwe n’ibindi bisa bitungwa n’ibinyabuzima byo mu mazi nk’ibiyongoyongo, ibisiga bifite umunwa umeze nk’ikiyiko, nyirabarazana n’ibindi bitandukanye.

Imyororokere ya Yellow billed stork

Iyo bigeze mu gihe cyo kororoka ibigabo bishaka ahantu heza ho kubaka icyari hanyuma n’ibigore bikabikurikira. Igisa n’ikidasanzwe kuri ibi bisiga ni uko iyo ibigabo bimaze kubaka ibyari, ibigore biza kwiyerekana bikanabyinira ibigabo kugira ngo bibishime kandi bibibangurire. Iyo ikigabo kimaze guhitamo ikigore kicyemerera kuza mu cyari cyacyo.

Buri mwaka ikigabo kibyarana n’ikigore kimwe hanyuma undi mwaka kigashaka ikindi kigore kandi icyari cy’ubushize ntabwo cyongera gukoreshwa kuko izindi nyoni ziba zaragishenye zishaka ibiti byo kubakisha ibyari byazo.

Gutera amagi bitangira mu mpera z’igihe cy’imvura. Ibyo bisiga byubaka ibyari mu biti birimo ibyari by’ibindi bisiga birimo nk’ibiyongoyongo n’ibindi bisiga bigenda mu mazi bishakamo ibyo kurya. Mu giti kimwe ushobora gusangamo nk’ibyari birenga 20.

Ikigore gitera amagi 2-4 gusa inshuro nyinshi amagi aba ari atatu. Ikigabo n’ikigore bigafatanya kuyararira mu gihe kingana n’ukwezi (iminsi 30). Iyo imishwi imaze guturagwa iba isa n’umweru kandi igaburirwa n’ababyeyi bombi.

Iyo imishwi imaze iminsi iri hagati ya 50-55 iba imaze gukura bihagije ishobora kuva mu cyari ikagenda ariko biyifata bindi by’umweru hagati ya 1-3 kujya iza ikagaburirwa n’ababyeyi kandi ikaba hafi yabo mbere yo kujya kwigenga byuzuye.

Uko ubuzima bw’ibi bisiga buhagaze muri rusange

Nubwo nta mubare w’ibi bisiga uzwi neza ariko biraboneka ku bwinshi. Uretse muri Madagascar haboneka ibi bisiga bicye ahandi byakabaye biboneka birahari ku kigero gishimishije. Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ibi bisiga birimo guhura n’ibibazo bishingiye ku bushimusi n’igabanuka ry’ahantu biba.

Nubwo bimeze bityo, nta mu mubare w’ibi bisiga uzwi neza kandi bihura n’ibibazo runaka, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira ibi bisiga ku rutonde rw’ibisiga bitageramiwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .