00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi yakoze amateka yo kubyara iruta izindi mu Rwanda yaburiwe irengero

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 September 2018 saa 06:55
Yasuwe :

Umuryango Fossey Fund ukora ubushakashatsi ku ngagi mu birunga, watangaje ko abakozi bawo babuze irengero ry’ingagi yitwa Poppy, yujuje imyaka 42 muri Mata uyu mwaka.

Iyi ngagi yabyaye mu Ukuboza umwaka ushize ni yo nkuru cyane mu zikurikiranwa na Fossey Fund, ikaba ari nayo yari isigaye mu zakorerwagaho ubushakashatsi n’iki kigo, zakurikiranwe kuva zikivuka.

Itangazo cyashyize ahagaragara rigira riti «Ntabwo iheruka kubonwa n’abakozi bacu bazikurikirana guhera ku wa 11 Kanama, nyuma y’ibizazane byibasiye umuryango wayo, uyoborwa n’ingagi nto y’ingabo, Iyambere.”

Fossey Fund ivuga ko abakozi bayo bari bishimiye ko Poppy yabyaye ndetse umwana wayo yari ameze neza kugeza kuwa 13 Nyakanga, ubwo uyu muryango wahuraga n’ingagi y’ingabo yitwa Agahozo, yari ikiri yonyine.

Iyo ngagi ngo yari imaze igihe ishaka kwiyegereza ingore zo muri uyu muryango, ariko kuri iyi nshuro izana amahane adasanzwe bituma umwana wa Poppy apfa, na Iyambere yayoboraga uyu muryango irakomereka cyane.

Ingagi z’ingore Poppy na Tamu n’abana bazo zahise zitandukana n’uyu muryango zimara iminsi zigenda zonyine, kugeza ubwo Iyambere yongeye gutora agatege, zisubirana ku wa 28 Nyakanga.

Ku wa 8 Kanama Agahozo yaragarutse, Iyambere yongera gukomereka irwana ku muryango wayo. Uwo muryango wahise ukora intera ndende bikekwa ko uhunga Agahozo, ku wa 11 Kanama uboneka wihishe muri Karisimbi.

Abakurikiranye izi ngagi bari batarazibona kugeza ku wa 28 Kanama, ariko basanga Poppy itakiri kumwe na zo.

Iyambere yari igishakisha umwe mu bagore bayo inamuhamagara mu ijwi, ariko ntiyigeze agaragara ku buryo abakozi ba Gorilla Fund bafite impungenge ko atakiriho, bitewe n’ibizazane byayifatanyije no gusaza.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri Fossey Fund mu Rwanda, Jean Paul Hirwa, yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza kurebera mu duce tumwe na tumwe buri munsi tugendeye ku bipimo tubona, n’akantu gato gafite icyo kavuze ku itsinda ryacu.”

Impuguke ku bijyanye n’ingagi, Veronica Vecellio we yavuze ko Fossey Fund ibika amakuru kuri buri gikorwa cy’ingagi bakurikirana, ku buryo Poppy isobanuye byinshi kuko bayimenyeyeho nk’uburyo zibyara, zibaho n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Poppy tuyizi mu myaka myinshi ku buryo bigoye gutekereza ko yaba itakiriho. Nubwo turi ikigo gikora ubushakashatsi, izi ngagi ni ibiremwa duhangayikira cyane kuko tuzibona buri munsi mu myaka myinshi.”

Poppy ikomoka ku muryango wa Effie nayo ifite amateka akomeye. Yinjiye mu muryango wa Iyambere ugishingwa mu 2015, nyuma y’imyaka 30 iba mu muryango usurwa cyane na ba mukerarugendo, Susa.

Ibintu nk’ibi biheruka ubwo ingagi y’ingabo Cantsbee yaburaga mu 2016, ntibongera kuyica iryera. Muri Mutarama 2017 yongeye kuboneka iri kumwe n’umuryango wayo.

Muri Gashyantare ariko yongeye kubura, nyuma y’amezi make byemezwa ko yapfuye, iboneka yarashangutse.

Poppy yavutse tariki ya 1 Gashyantare 1970, mu 2016 ikaba yari igeze mu biro 70. Gusa byari bike cyane kuko ubusanzwe ingagi nini ishobora kugira ibiro 200.

Poppy niyo ngagi ikuze kurusha izindi mu zikurikiranwa na Fossey Fund
Aha Poppy yari kumwe n'umwana wayo muri Werurwe 2018
Ingagi y'ingabo Agahozo yahungabanyije umuryango wa Iyambere ishaka kurema uwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .