00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzovu zisaga ibihumbi 20 ziricwa buri mwaka muri Afurika

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 24 November 2017 saa 10:55
Yasuwe :

Impuguke mu kurengera ibidukikije zigaragaza ko buri mwaka muri Afurika inzovu ziri hagati y’ibihumbi 20 na 30 zicwa na ba rushimusi baba bashaka amahembe yazo, biturutse ku ntege nke zishyirwa mu burinzi n’icyuho mu mategeko abahana.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2017, ihuje abacunga umutekano, abakozi bashinzwe kurengera ibidukikije n’abakora mu nzego za leta, yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB)ku bufatanye n’Umuryango urengera inyamaswa zo mu gasozi(Rwanda Wildlife Conservation Association).

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku kurwanya ibyaha byo gushimuta no gucuruza inyamaswa by’umwihariko imisambi yo mu Rwanda, inkura n’inzovu zikunze kwibasirwa haba ku rwego rw’igihugu mu Karere no ku rwego mpuzamahanga no kureba uburyo ibyaha nk’ibi bihanwa.

Umunyakenyakazi, Dr. Winnie Kiiru umaze imyaka isaga 25 mu bikorwa byo kurengera ubusugire bw’inyamaswa,wari witabiriye iyi nama, yemeza ko igitiza umurindi ba rushimusi harimo ibikoresho biciriritse ku barinda inyamaswa ndetse n’amategeko adakarishye ahana ibi byaha.

Yagize ati “Hagomba gushyirwaho uburyo bwose abarinzi bagira ibikoresho bikomeye, urugero usanga ba rushimusi bateye parike bafite imbunda zikomeye, indege n’imodoka zikaze ariko abarinzi bo bafite inkoni cyangwa amabuye. Murumva izi mbaraga ntizahangana n’aba ba rushimus;hari n’aho usanga amategeko ahana ibi byaha adakaze kurusha inyungu aba bashimuta baba bifuzamo, ibi bikwiye kuranduka kuko mu Rwanda byarashobotse.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gucunga imishinga iterwa na leta muri RDB, Felix Siboniyo ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yemera ko koko amategeko ahari hari igihe usanga atanga icyuho cyane ku kubungabunga ibidukikije.

Ati “Hagomba kubaho amategeko yihariye niba mu Rwanda inzovu ziri gucika ni ngombwa ko habaho amategeko yihariye azirengera mu gihe zabonetse kugira ngo zororoke.”

Akomeza avuga ko udashobora kugira ubukerarugendo utarengeye ibidukikije kandi udashobora no kurengera ibinyabuzima utagamije iterambere ry’abantu.

Ati “Kugira ngo tubigereho hakenewe ubufatanye bwimbitse hagati y’inzego zose kuko nubwo mu Rwanda parike zicunzwe neza, hanakenewe ubukangurambaga muri rubanda, ku bakora ku bibuga by’indege, ku mipaka n’abashinzwe umutekano kugira ngo tugire ubukerarugendo buteye imbere.”

Kuri ubu habarurwa inzovu ziri hagati y’ibihumbi 20 na 30 zicwa buri mwaka muri Afurika hagamijwe kuzikuraho amahembe yazo akoreshwa mu bugeni inyinshi zikaba ari izo muri Kenya, Botwana na Afurika y’Epfo.

Abitabiriye iyi nama basabwe ko buri wese yaba ijisho ry’igihugu mu kurwanya ubushimusi n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko harengerwa inyamaswa cyane cyane izigenda zikendera.

Abitabiriye iyi nama bari baturutse mu bihugu bya Kenya, Malawi, Uganda, Tanzania Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda rwayakiriye.

U Rwanda rwashoye imbaraga mu bikorwa byo kurengera inyamaswa; urugamba rwo gufasha amatsinda ashinzwe gukumira ishimutwa ry’inyamaswa no gukorana n’inzego zitandukanye mu gukurikirana, gutanga amakuru no kugeza mu butabera abakora ibyaha byo kuzishimuta rurakomeje.

Dr. Winnie Kiiru yemeza ko igitiza umurindi ba rushimusi harimo ibikoresho biciriritse ku barinda inyamaswa ndetse n’amategeko adakarishye ahana ibi byaha
Abitabiriye inama bari mu biganiro
Abitabiriye iyi nama bahuriye hamwe bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .