00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivumburamatsiko kuri “Vautour Fauve de Ruppell”, igisiga gitangaje cyo mu bwoko bw’inkongoro

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 13 May 2021 saa 02:27
Yasuwe :

Ubusanzwe, iyo bavuze ijambo inkongoro mu Rwanda, umuntu ahita yumva igisiga kirya intumbi izo ari zo zose. Ku ruhande rumwe ni byo nk’uko binashimangirwa n’isomo ryo muri Bibiliya mu gitabo cya Matayo 24:28 rivuga ngo “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira”.

Ibyo ni ukuri; gusa ku rundi ruhande mu Rwanda dufite ibindi bisiga byo mu muryango w’inkongoro bidashingira ibyo kurya byabyo buri gihe ku ntumbi, kuko bimwe muri byo bibasha kwica umuhigo, ariko kandi hakaba n’ibindi bibeshwaho cyane n’imbuto.

Mu bwoko bugera kuri bune bw’ibisiga dusanga mu muryango w’inkongoro, uyu munsi turibanda ku cyitwa vautour fauve de Ruppell, igisiga gifite imiterere idasanzwe.

Izina Ruppell kirikomora ku Mudage wize ibijyanye n’inyamaswa kandi akaba umuvumbuzi wabayeho hagati ya 20 Ugushyingo 1794 na 10 Ukuboza 1884 witwaga Eduard Rüppell.

Mu Rwanda ibisiga byo muri ubu bwoko ushobora kubisanga muri Pariki y’Akagera ndetse muri Kigali ushobora kubisanga nko mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Mwendo ahantu hari ikimoteri bajugunyamo ibisigazwa by’amatungo abagirwa mu ibagiro rya Nyabugogo, ushobora kandi kubisanga ku ibagiro rya Nyabugogo no ku kimoteri cy’i Nduba ahamenwa imyanda iva mu ibagiro.

Imiterere ya Ruppell’s Griffon Vulture

Ruppell’s griffon vulture ni igisiga ubasha kubona ukagitandukanya n’ibindi. Kigira amababa magari iyo kiyarambuye ariko kikagira amababa magufi ku mirizo. Ijosi ryacyo hariho ubwoya bw’umweru kandi umunwa wacyo ni umuhondo.

Ku rwego rw’isi habarurwa ibisiga byo muri ubu bwoko bigera kuri 22.000. Iki gisiga gishobora kurama imyaka iri hagati ya 40-50. Iyo kigurutse cyihuta kigendera ku muvuduko wa kilometero 35 ku isaha. Iyo gikuze gishobora gupima ibiro 6,4- 9. Uburebure bwacyo buri hagati ya santimetero 85-103.

Ibyo kurya bya Ruppell’s Griffon Vulture

Ibi bisiga ni indyanyama kandi birya n’ibisigazwa biva ku nyamaswa zapfuye cyangwa zishwe. Bivugwa ko bitajya byica ahubwo birya ibintu byapfuye.

Ibyo bintu bishobora kuba byishwe n’izindi nyamaswa nko mu mashyamba, bishobora kandi kuba byishwe n’indwara cyangwa byapfuye kuko bishaje. Kuba ibi bisiga bitica ntabwo ari uko ari ubunebwe cyangwa intege nke. Hari inyandiko zimwe na zimwe zivuga ko ari byo bisiga bishobora gutumbagira hejuru cyane mu kirere kuruta ibindi byose kandi bikabasha kureba hasi bikabona ibyo kurya.

Uko Ruppell’s Griffon Vulture yororoka

Ibi bisiga bikora umuryango w’ingabo n’ingore imwe kandi bikabana mu buzima bwose. Ibyo bivuze ko bidacana inyuma nk’uko bigenda ku bisiga n’inyoni zimwe na zimwe.

Ibi bisiga iyo bigeye gutera amagi byishyira hamwe mu matsinda atandukanye ku buryo ushobora gusanga imiryango hagati ya 15 na 20 yarateye amagi ahantu hamwe.

Iyo bishatse gutera amagi bishaka ahantu hatekanye ku buryo ikiremwamuntu bitacyorohera kuhagera ngo kibihungabanyirize umutekano. Ingore itera igi rimwe ariko rikararirwa n’ababyeyi bombi mu gihe kiri hagati y’iminsi 52 – 60.

Iyo igi rikimara guturagwa umushwi uba ufite intege nke kandi upima nibura amagarama 170. Iyo umushwi umaze iminsi 60 uba umaze kumera amababa kandi usa n’igisiga gikuru.

Nyuma y’amezi ane umushwi uba ushobora kuguruka neza ariko ntabwo uhita usiga ababyeyi bawo ahubwo bakomeza kuwitaho. Ibi bisiga birasabana cyane kuko hari ubwo ushobora kubisanga ahantu hamwe ari nk’ibisiga birenga 100.

Uruhare rwa Ruppell’s Griffon Vulture mu kubungabunga ibidukikije

Ubusanzwe nko muri za pariki aho usanga hari inyamaswa zibeshwaho no kurya inyama haramutse hatabayeho uburyo bwo gukoramo isuku wasanga ahantu hose huzuye umwanda n’ibisigazwa bitari ngombwa.

Muri urwo rwego ni ho akamaro k’ibisiga byitwa Ruppell’s griffon vulture kagaragarira kuko usanga bikora isuku binyuze mu kurya inyamaswa zipfushije kuko zishaje, amayezi n’ibindi bisigazwa by’inyamaswa zishwe n’izitunzwe n’inyama, bityo bigatuma aho hantu hadahora umwanda utari ngombwa. Ku rundi ruhande, byakabye byiza abantu batunze inyamaswa zo mu rugo igihe zipfuye bitagateje ikibazo kubwo kujugunywa ahabonetse hose cyangwa ngo zijugunywe mu mazi abantu bazakoresha kandi hari ibisiga byazirya bikamererwa neza.

Ibibangamira Ruppell’s Griffon Vulture

Muri iki gihe Isi ihanganye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse ugasanga ibikorwa bya muntu bitita ku bidukikije ku rugero ruhagije, ingaruka zabyo zigera no ku bisiga. Reba nawe ibikorwa byo gutema amashyamba bituma ibi bisiga bibura aho kuba byisanzuye, abantu barabihohotera mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugeza n’ubwo babyicisha uburozi. Mu gice cya Afurika y’uburengerazuba bivugwa ko ibi bisiga bikoreshwa cyane mu mihango yabo ya gakondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .