00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Klass’s cuckoo, inyoni ziboneka i Nyarutarama zitagira ibyari kandi zitajya zirarira amagi

Yanditswe na Nzabonimpa Jean Baptiste
Kuya 6 June 2021 saa 02:54
Yasuwe :

Muri iyi minsi ikoranabuhanga mu buvuzi rigeze kure kugeza ubwo umuntu ashobora gutwitira abandi babyeyi.Ushobora gukeka ko ikiremwamuntu aricyo cyabitangiye mbere, nyamara siko biri kuko inyoni zo mu bwoko bwa Klass’s cuckoo zatangiye gukora ibisa nk’ibyo kuva kera.

Iyi nyoni iyo ishatse kororoka igenda agatera amagi mu byari by’izindi nyoni, hanyuma indi mirimo yose isigaye zikayikora zibwira ko zibikorera amagi n’imishwi yayo.

Umuvumbuzi w’Umufaransa witwaga François Le Vaillant mu mwaka wa 1806, mu gitabo cye yise “Histoire naturelle des oiseaux d’Afrique” yise inyoni izina rya Klaas’s cuckoo mu rwego rwo guha icyubahiro inshuti ye yitwaga Klaas yari imaze gupfa kandi yaramufashije muri byinshi ubwo yari mu bushakashatsi bushingiye ku nyoni zo muri Afurika.

Klaas’s cuckoo ni inyoni ifite uburebure bwa santimetero ziri hagati ya 16 na 18. Ikigabo n’ikigore ubirebye n’amaso ushobora guhita ubona itandukaniro ryabyo. Ikigabo gifite ibara ry’icyatsi kibisi rivanzemo utudomo tw’umweru kandi ku nda hakaba hariho ibara ry’umweru. Ikigore gifite ibara rijya gusa n’ikijuju, hanyuma amababa akajya gusa n’icyatsi kibisi kandi ku nda hakaba hariho uturongo tw’umweru.

Izi nyoni iyo ziguruka, ikigabo kigaragaza ibara ry’umweru cyane kandi amababa yo munsi aba ajya kwijima, mu gihe ikigore iyo kiguruka ubona ibara ry’ikijuju ariryo rigaragara cyane. Ikigabo n’ikigore iyo bihagaze ku giti ibara ry’umweru riragaragara

Iyi nyoni ikunda kuboneka mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Mu gice cy’Afurika y’Amajyepfo iboneka cyane cyane muri Namibia, Botswana, Zimbabwe, Mozambique, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Iyi nyoni ikunda kuba mu biti ahantu hasa n’ahashashe, mu busitani, mu biti bikikije imirima y’ubuhinzi, mu mashyamba n’ahandi hatandukanye. Muri Kigali iyi nyoni ishobora kuboneka i Nyarutarama ku cyuzi cyo kwa Nyagahene.

Klaas’s cuckoo ikunda kurya udusimba duto by’umwihariko ibinyugunyugu, ibinyabwoya n’ibindi bitandukanye. Ikunda gushakira ibyo kurya mu biti aho ikunda gufata ibiyitunga mu mababi y’ibiti ndetse n’udusimba twaba turimo kuguruka. Ishobora no kurya utubuto n’imiswa.

Inyoni itararira, ntigire icyari

Klaas’s cuckoo ni inyoni ifite imyitwarire nk’iya Matene kuko nayo ntabwo ijya yubaka icyari ahubwo itera amagi mu byari by’izindi nyoni. Iyo Klass’s cuckoo iteye amagi mu cyari cy’iyindi nyoni, iyo nyoni irarira ayo magi izi ko ari ayayo ndetse ikayaturaga kandi ikita ku mishwi.

Iyo igihe cyo gutera amagi kigeze Klaas’s cuckoo igenda itera nibura igi mu cyari cy’indi nyoni. Bivugwa ko mu gihe kimwe iyi nyoni ishobora gutera amagi 24 mu byari bitandukanye. Ayo magi igihe cyo kuyararira kiri hagati y’iminsi 11-12.

Nyuma gato yo guturagwa kw’imishwi ya Klaas’s cuckoo, ihita yica imishwi y’iyo nyoni binyuze mu kuyihirikira hasi cyangwa igata hasi amagi y’iyo nyoni. Umushwi wa Klaas’s cuckoo uguma mu cyari cy’iyo nyoni iminsi 19-21. Mu gihe uwo mushwi udahise ubona nyina ngo uyisange ushobora kugumana n’iyo nyoni itari nyina indi minsi 25.

Klaas’s cuckoo ziri kugabanyuka

Ikigo BritishTrust for Orthonology (BTO), gitangazako muri rusange umubare w’izi nyoni ugenda ugabanuka cyane. Nubwo nta mpamvu nyamukuru ubushakashatsi burashyira ahagaragara, harakekwa imihindagurikire y’ikirere kuko ituma inyoni Klaas’s cuckoo yifashisha yororoka zihindura igihe cyo gutera amagi ntibimenye. Ibyo bituma zidakomeza kororoka nk’uko byari bisanzwe.

Iyi nyoni nta cyari igira
Klaas’s cuckoo zitera amagi mu byari by'izindi nyoni kuko zo ubwazo nta byari zigira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .