00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse amagi arenga ijana ya Dinosaur amaze imyaka miliyoni 193

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 October 2021 saa 04:04
Yasuwe :

Abashakashati bakurikirana ubuzima bw’ibisagaratongo, Paléontologistes, bavumbuye ibyari birimo amagi arenga 100 ndetse n’ibikanka 80 bya dinosaur zo mu bwoko bwa Mussaurus bimaze imyaka miliyoni 193 bibayeho.

Byabonetse ahitwa Patagonia muri Argentine, bitanga gihamya yuko na za Dinosaur zaturaga hamwe ari nyinshi, ibintu bikunda gukorwa n’inyamaswa cyangwa amatungo y’indyabyatsi mu rwego rwo kwirinda umwanzi.

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru “Scientific Reports” bwagaragaje ko izi dinosaur zagendaga mu gikundi mbere y’uko zicwa n’amapfa yatewe n’izuba, aho zagendaga hakurikijwe imyaka yazo ndetse n’ingano cyangwa indeshyo.

Ahabonywe izi nyamaswa zimaze imyaka myinshi zizimiye, haherukaga gukorerwa ubushakashatsi mu myaka ya 1970, aho abahanga mu bya siyansi bahavumbuye igikanka (squelettes) cya dinosaur yo mu bwoko bwa Mussaurus gifite uburebure bwa santimetero 15.

Nyuma yo kuvumbura iki gikanka, umwe mu bashakashatsi witwa Diego Pol yasubiyeyo mu 2012 ngo arebe neza ibyo aribyo, nibwo yaje kuvumbura ukuri kuri izi dinosaur abona ko zakuraga kugera ku burebure bwa metero 7 ndetse zinapima ibiro biri munsi ya toni ebyiri. Aha ni nabwo yahise avumbura aya magi n’ibikanka 80.

Ati “Nasubiye gukora ubushakashatsi hariya hantu ngamije gushaka nibura igikanka kimwe cyiza cya dinosaur. Gusa twahise tubona ibikanka 80 ndetse n’amagi arenga 100, amwe muri yo ataranangiritse.”

Nyuma yo kuvumbura aya magi, bafashe 30 muri yo bayajyana muri Laboratoire ngo barebe ikiri imbere y’ayo magi batayangije basangamo utugufa twagaragaje ko izo dinosaur zari zikiri nto ndetse ziri munsi y’umwaka umwe.

Pol yagize ati “Zari zishyinguye hamwe bisa nk’aho zapfuye mu gihe cy’amapfa yatewe n’izuba. Twabonye kandi ko zabaga hamwe mu gihe cy’imyaka myinshi, zigakorera hamwe imirimo ya buri umunsi itandukanye.”

Aba bashakashatsi ntibigeze bagaragaza imibereho nyakuri y’izi dinosaur zabaga hamwe, ndetse ntibabashije no kumenya igihe uyu muco wo gukorera hamwe waziye muri dinosaur kuva zabaho.

Amagi amwe yari akiri mazima atarangiritse
Barebye mu igi bakoresheje ikoranabuhanga basangamo utugufa duto twinshi
Muri buri cyari babonagamo amagi ari hagati y'arindwi na 30 afite ingano nk'iy'amagi y'inkoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .