00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka igitabo kivuga ku nzovu zirimo n’iziswe imfubyi muri Pariki y’Akagera (Video)

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 2 May 2023 saa 01:53
Yasuwe :

Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guherekeza ba mukerarugendo no kubatwara akoresheje ubwato, akaba n’umwanditsi, Ndagijimana Innocent, agiye gushyira hanze igitabo kigaruka ku mateka y’inzovu mu Rwanda n’ibizazane zahuye na byo bigatuma hasigara izigera kuri 26 yise ‘imfubyi’.

Uyu munsi wa none bibarwa ko Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba icumbikiye inzovu nkuru zirenga 140, zivuye kuri 26 zakuwe muri Komine Gashora na Bicumbi mu 1975, ubu ni mu Karere ka Bugesera na Rwamagana.

Ndagijimana yavuze ko yatekereje kwandika igitabo ku nzovu zo mu Rwanda kubera amatsiko yagiye agira nyuma y’igihe kirekire yitegereza imibereho y’izi nyamaswa.

Nk’umuntu umaze imyaka igera kuri 15 akora muri Pariki z’Igihugu, yavuze ko inzovu ari inyamaswa nini kuruta izindi zose zikorera ku butaka. Inzovu ihaka amezi 22, iramba hagati y’imyaka 70 na 75 mu cyanya gikomye ariko iyo yorowe ishobora kugeza ku myaka 100.

Ni inyamaswa igira ubwenge cyane ibikesha ubwonko bwagutse ku buryo ikintu cyose yabonye, yahumuriwe cyangwa yumvise ikibika imyaka irenga 30.

Igirana imibanire myiza n’abantu kuko ishobora kororwa. Iyo bigenze bityo ishobora gutwara imizigo iremereye cyangwa guheka abantu bakayitemberaho.

Uko ibyana by’inzovu 26 byasigaye ari imfubyi

Nyuma y’ubushakashatsi umwanditsi avuga ko bwamaze imyaka itatu, yasanze mu gace ka Gashora na Bicumbi harabaga inzovu zirenga 150 mbere y’umwaka wa 1938.

Uko abantu barushagaho kugwira ni ko bagiranaga amakimbirane na zo kubera ko icyanya zabagamo cyagabanukaga, hamwe abantu bakahatura ndetse bakazisagarira.

Nyuma y’ishingwa ry’Ikigo cy’ubushakashatsi cya ISAR Karama mu Bugesera, hemejwe ko inzovu zimurwa zikajyanwa muri Pariki y’Akagera kubera ko zakomaga mu nkokora inshingano icyo kigo cyari cyarahawe yo gutubura imbuto kubera ubwone bwazo.

Bitewe n’uko nta mihanda n’imodoka byashoboraga gukoreshwa mu muri icyo gihe, hakoreshejwe uburyo bwo kuzisunika birananiraga hafatwa icyemezo cyo kwica inkuru muri zo, ibyana 26 bihinduka ibipfubyi ubwo.

Uyu mwanditsi avuga ko za nzovu zavuye kuri 26 mu 1975, uyu munsi hari izirenga 140 ndetse zimeze neza dore ko nta ba rushimusi bazisagarira.

Kuri ubu Pariki y’Akagera ibungabunzwe neza ku bufatanye na African Parks Network n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Mu mwaka wabanjirije Covid-19 abasura Pariki y’Akagera bari bamaze kugera ku bihumbi birenga ibihumbi 50 bivuye kuri 15 mu 2010 ubwo RDB yatangiraga ubufatanye na African Parks Network.

Ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu gitabo “Imfubyi 26 z’inzovu” ni ugukundisha abantu ibinyabuzima by’agasozi no kubibungabunga, cyane cyane inzovu nk’uko umwanditsi yabisobanuye.

Ati “Hariho abantu bumva inzovu aho kuzibungabunga ngo zibe zimwe mu nyamaswa zishobora gukurura ba mukerarugendo bagatekereza ko amenyo yazo bayakuramo amafaranga. Ni imari mu buryo bwo kureshya ba mukerarugendo ngo ubukungu bwiyongere, abaza gusura Pariki basange zisagambye.”

Igitabo kizaba cyageze hanze hagati y’itariki 9 na 10 Gicurasi 2023 mu nzu zicuruza ibitabo mu Mujyi wa Kigali.

Umwanditsi Ndagijimana Innocent, ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE
Ndagijimana asobanura ko igitabo cye ari umusaruro w'ubushakashatsi bw'imyaka itatu ku bijyanye n'ubuzima bw'inzovu
Inzovu ni inyamaswa ishobora kubanira neza abantu cyane cyane iyo yashyizwe aho yororerwa
Inzovu zibarizwa muri Pariki y'Akagera uyu munsi zakomotse ku byana 26 byasigaye ubwo inkuru zicwaga bimaze kunanirana kuzigeza muri Pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .