Ibihano birimo guhanishwa igifungo cy’igihe runaka bitewe n’ikosa wakoze mu rwego rwo guca burundu ibikorwa bigamije kubuza uburenganzira inyamaswa zo mu gasozi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ni itegeko rigizwe n’imitwe icyenda rikagira ingingo zigera 87 zibanda kugusobanura ibikubiye muri iri tegeko ndetse n’ibyaha n’ibihano biteganyijwe kuri muntu wabirenzeho.
Ni kenshi wumva inkuru zinyuranye hirya no hino mu gihugu ngo abantu bishe inyamaswa y’inyagasozi yaba iyavuye muri Pariki cyangwa se indi, bigateza impagarara.
Ibi byakorwaga nta murongo uhamye ariko ku wa 11 Ugushyingo 2021, hasohotse itegeko mu igazeti ya Leta rigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ibyaha byiganje muri iri tegeko birimo ibikibangamiye ubwisanzure bw’inyamaswa zo mu gasozi kuko usanga abaturarwanda bakizifata nk’izitagira kivugira bityo uburenganzira bwazo bugahungabanya.
Ibihano birakakaye
Ni gake uzabona umuntu azanyura ku cyari cy’inyoni mu ishyamba ngo agihe inzira, ahubwo usanga ahirimbanira kucyangiza no kugisenya ndetse haba harimo n’amagi cyangwa imishwi yabyo bakayamena ntacyo bitayeho.
Abakoraga ibi bikorwa akenshi kuri ubu bahagurukiwe kuko muri iri tegeko ingigo yaryo ya 58 ivuga ko gutwara cyangwa kwangiza igi cyangwa icyari by’inyamaswa zo mu gasozi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ingingo irebana no gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi, cyangwa kuyizerereza, nabyo hari abakunze kubikora bibwira ko bitagize icyaha gusa itegeko rivuga ko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ni itegeko rikubiyemo ibyaha bigizwe n’ibice bibiri birimo ibyaha bikorewe ibinyabuzima ndangasano, ibyaha bikorerwa ahantu hakomye birimo gutwika bihanishwa igifungo hagati y’imyaka itatu n’itanu ariko iyo bikorewe muri Pariki y’igihugu igifungo kikaba hagati y’imyaka itanu n’icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni zirindwi ariko ntarenge miliyoni 10 Frw.
Harimo kandi ibyaha bijyanye no gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ahantu hakomye, Guhinga cyangwa kwararika ahantu hakomye, Kwangiza cyangwa gukura mu cyanya gikomye ibintu kamere byo mu butaka, ibirango by’ibihe mbanzirizamateka, ibisigaratongo cyangwa ibirango by’amateka no Kwitwaza intwaro cyangwa ikindi kintu gikora nka yo ahantu hakomye.
Harimo kandi no gucukura ibyatabwe mu butaka cyangwa gukora ubushakashatsi bw’ibyo mu butaka, gupfumura cyangwa kubaka ahantu hakomye, kKugurutsa cyangwa kugusha indege ahantu hakomye, Guhumanya ahantu hakomye n’ibindi binyuranye.
Imibanire y’abantu n’inyamaswa
Hari igihe abaturiye pariki cyangwa amashyamba bakunze kugaragaza ko bahuye n’imbogamizi zirimo kubuzwa amahwemo n’inyamaswa zavuye mu ndiri zazo ndetse zikaba zanabangiririza.
Hari igihe abaturage bazikomeretsa mu rwego rwo kwirwanaho mu gihe nyamara hari amabwiriza abigenga mu rwego rwo kwirinda ko habaho amakosa agize icyaha.
Iri tegeko rivuga ko umuntu utejwe ikibazo n’igihomora cyangwa inyamaswa iteje impagarara, abimenyesha ubuyobozi bumwegereye kugira ngo bumutabare.
Ikigo gishinzwe ibinyabuzima bwo mu gasozi gishobora gufata icyemezo cyo gutanga uruhushya rwo kwica cyangwa cyo kwimura igihomora cyangwa inyamaswa iteje impagarara nyuma yo gukora isuzuma ko bikwiye no gusesengura ingaruka ishobora guteza.
Iyo uwahawe uruhushya yishe igihomora cyangwa inyamaswa iteje impagarara, abimenyesha urwego rushinzwe ibinyabuzima byo mu gasozi cyangwa sitasiyo ya Polisi bimwegereye, mu gihe kitarenze amasaha 24.
Ubusanzwe gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa ntibyemewe, keretse mu gihe byatangiwe uruhushya. Inyamaswa ishobora kandi kwicwa hagamijwe kwirinda cyangwa kurinda undi muntu.
Ukeneye gusoma iri tegeko wanyura aha
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!