00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impyisi, imvubu,impala: Inyamaswa zikomeje kororoka ku bwinshi muri Pariki y’Akagera

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 October 2023 saa 10:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko kuva mu 2010 kugeza muri 2023, umubare w’inyamaswa ziri muri iyi pariki wiyongereye ku ijanisha rya 127%, ugera ku 11.338.

Ibarura ry’inyamaswa zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ryakozwe muri Kanama 2023, ryakozwe habarurwa inyamabere nini n’ibindi binyabuzima byose biba muri iyi pariki, hagamijwe kumenya ibinyabuzima byose no kubibungabunga.

Nubwo imibare ya nyuma itari yashyirwa ahagaragara, ibarura ry’ibanze rigaragaza ko Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye inyamaswa 11.338 ziba ku butaka no mu bishanga bigize iyi pariki.

Zirimo inzovu 142, impala 1.153, imvubu 1.820 n’izindi. Iri barura kandi ryagaragaje ko ko iyi pariki irimo ubwoko butatu bw’ingwe n’impyisi z’amoko atandatu, byongera ubwiza mu muryango w’inyamaswa z’indyanyama.

Muri Pariki y’Akagera hari ingwe zibarirwa hagati ya 60 na 80 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150; imibare igaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’ibindi byanya bibumbatiye ibinyabuzima.

The New Times yanditse ko muri 2010, Pariki y’Igihugu y’Akagera yari irimo inyamabere zibarirwa mu 5000 ariko ubu zirenga ibihumbi 11, na byo byerekana uburyo urusobe rw’ibinyabuzima rwitabwaho.

Imvubu ziri mu nyamaswa zikomeje kwiyongera muri Pariki y'Akagera
Imparage muri pariki y'Akagera ziboneka ku bwinshi
Kuva mu 2015 pariki y'Akagera yagaruwemo intare zari zaracitsemo
Inyoni yo mu bwoko bwa Black headed Gonolek iri mu ziboneka muri pariki y'Akagera
Inzovu ziza mu nyamaswa zororotse cyane muri pariki y'Akagera, mu myaka 12 ishize
Pariki y'akagera irimo ibibaya n'ibishanga bifasha inyamaswa ziyibarizwamo kororoka
Isha ni zimwe mu nyamaswa zororoka cyane muri Pariki y'Akagera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .