00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingagi yari nkuru kuruta izindi mu Rwanda yapfuye

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 27 May 2023 saa 08:49
Yasuwe :

Ikigega Dian Fossey Gorilla Fund cyatangaje ko ingagi yari imaze imyaka myinshi kuruta izindi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yapfuye imaze imyaka igera kuri 43.

Iyo ngagi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango yabarizwagamo.

Umujyanama Mukuru mu kigega Dian Fossey Gorilla Fund, witwa Veronica Vecellio yanditse ati “Iyi ngagi yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango, hamwe n’indi y’ingabo yitwa Agahebuzo dutekereza ko yari yagumyeyo iyitegereje. Igihe Agahebuzo yagarukaga mu muryango mu mpera z’ukwezi, twahise twanzura ko Mukecuru yapfuye.”

Dian Fossey Gorilla Fund ivuga ko Mukecuru yari ingagi idasanzwe ndetse bishimira ko bakurikiranye ubuzima bwayo bareba uburyo zibana neza, zunze ubumwe mu miryango yazo.

Abashakashatsi b’iki kigega babonye iyi ngagi bwa mbere mu 1995 ari nkuru, bikekwa ko yari ifite hagati y’imyaka 10 na 15.

Vecellio ati “Mukecuru yamaze imyaka irenga 20 mu muryango wa Pablo, ihabyara abana batatu b’igitsina gore. Uwa mbere yabyaye mu 1996 yitwa Mitimbili ndetse yagumye hafi ya nyina, mu gihe babiri basigaye, Umwe na Isura bamaze gukura bahise bajya mu yindi miryango.”

Mitimbili yagumye mu muryango wa Pablo ihabyarira abana batatu bakomeza kubana na Mukecuru ndetse bakora umuryango wunze ubumwe.

Mukecuru yakomeje kubana na Mitimbili irera abana bayo, kugeza igihe bakuriye bakajya kwibeshaho ariko zikomeza kunga ubumwe.

Mu myaka myinshi ingagi Mukecuru yari imaze, yabyaye abandi bana umunani batabashije kubaho ndetse aba bihebeye kwita ku ngagi bagiye bayikurikirana mu gihe yabaga iri mu gahinda ko gupfusha abana bayo.

Ingagi Mukecuru yari imaze imyaka myinshi kuruta izindi mu Rwanda yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .