00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkende zakwirakwiye mu mashyamba yo mu gihugu zishobora kwimurirwa muri Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 November 2023 saa 02:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yatangaje ko inkende zimaze iminsi zonera abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, hari ibiganiro biri gukorwa na RDB kugira ngo zibe zakwimurirwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho zabona ibizitunga zitabangamiye abaturage.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe irimo amoko arenga 13 y’inkende, ndetse ibarizwamo hagati ya 20-25% by’imiryango y’inkende zibarizwa ku mugabane wa Afurika.

Gusa mu mashyamba atandukanye hagaragara inkende rimwe na rimwe zona imyaka y’abaturage, ku buryo bamwe bashobora no kuzica.

Nk’urugero mu Mujyi wa Huye hashize imyaka abaturage bagaragaza ko inkende zabaye nyinshi mu ishyamba rya Arboretum ku buryo zisigaye zibonera imyaka.

Ibi bituma abaturage bo mu kagari ka Cyarwa n’ibindi bice byegereye ishyamba rya Arboretum, bahinga ibigori n’urusenda birirwa bahanganye na zo ngo barebe ko bazagira umusaruro bahakura.

Mu biganiro Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, harebwa uburyo amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe yashyiriweho umukono i Rio De Janeiro muri Brésil mu 1992 ari gushyirwa mu bikorwa; yavuze ko inkende ziri mu ishyamba rya Arboretum zizakusanywa zikajyanwa muri Pariki ya Nyungwe.

Ati “Harimo inkende ariko buriya ziri iwazo, kuko inkende ziba mu ishyamba. Ahubwo ni ugukorana na RDB kugira ngo tuzigabanye tuzijyanye muri Pariki y’Akagera cyangwa tuzijyanye muri Nyungwe, aho izindi ziri. Ariko kuzica byo ni kirazira.”

Yavuze ko hari “n’ikindi kibazo nk’icyo i Nyagatare aho inyoni ziva mu ishyamba rya kimeza zikonera abaturage”.

Ati “Ibyo byose turi kubivuganaho na RDB kugira ngo turebe uburyo twazazifata.”

Si aha gusa kuko no mu ishyamba ry’i Shyorongi no mu bindi bice, hagaragara inkende zigenda zororoka uko bukeye n’uko bwije.

Minisitiri Mujawamariya yasobanuye ko bizasaba imbaraga nyinshi kugira ngo izi nkende zigabanyuke muri aya mashyamba kuko kuzifata bigoye.

Ati “Ni igikorwa gikomeye, bizadusaba gushyiraho ikintu kimeze nka hangari dushyiramo ibyo zikunda zikajyamo zikagumamo ntizishobore gusohoka.”

“Noneho tukaza kuziterura tuzijyana mu modoka tukazijyana muri Nyungwe. Aha zizabona ibyo zisanzwe zirya, za mbuto za kimeza n’ibyatsi zisanzwe zirisha.”

Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko uko amashyamba agenda yiyongera mu gihugu ari na ko inkende ziyongera, ndetse no mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali izi nyamaswa zihari, agahamya ko aho ziyongereye zizajyanwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Muri rusange inkende ni zimwe mu nyamaswa zisurwa cyane muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ndetse zihafite icyanya zisanzuyemo ku buryo zitagira abaturage zibangamira.

Minisitiri Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya yabwiye Abasenateri ko inkende ziyongera mu mashyamba atandukanye zizajyanwa muri Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .