00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkura 30 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Afurika y’Epfo zikomeje kororoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 09:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Iguhugu y’Akagera bwatangaje ko inkura 30 bwakiriye mu Ugushyingo 2021 zivuye muri Afurika y’Epfo zikomeje kororoka kuko zigeze kuri 35.

Ku wa 28 Ugushyingo 2021 nibwo binyuze mu bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Howard G Buffet n’Ikigo African Parks, u Rwanda rwakiriye inkura zera 30 ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Izi nkura ni impano yatanzwe n’Ikigo Beyond Phinda Private Game Reserve cyo muri Afurika y’Epfo. Kugira ngo zigere mu Rwanda byatwaye ibihumbi 320$.

Izi nkura zagejejwe mu Rwanda zirimo 19 z’ingore na 11 z’ingabo, zikaba zarageze i Kigali nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 40.

Drew Bantlin ushinzwe ubushakashatsi no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera yabwiye BBC ko nyuma y’uko izi nkura z’umweru zigeze mu Rwanda zatangiye kororoka.

Ati “Zatangiye kororoka ubu zigeze muri 35, nyuma y’ibyana byazo byavutse mu misni ishize. Ibi byana byose bimeze neza kandi biri gukura, ubu bibasha gutembera biri kumwe na nyina ndetse bigaragaza imyitwarire isanzwe.”

Mu 2007, ubwo inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko aribwo iya nyuma yapfuye, nyuma y’imyaka 10, mu 2017, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n’ingore 10) ziturutse muri Afurika y’Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n’ umuryango wa Howard G Buffett.

Nubwo umubare w’inkura ukomeje kwiyongera mu Rwanda, imibare y’umuryango wita kuri izi nyamaswa ku Isi ugaragaza ko ku ruhando mpuzamahanga ziri kugabanuka aho mu myaka ine ishize zavuye ku bihumbi 18 zikaba zigeze ku ziri munsi y’ibihumbi 16.

Inkura 30 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Afurika y’Epfo zarororotse zigera kuri 35

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .