Inkuru ya AFP ivuga ko iyi ngagi nshya y’ikigabo yavutse ku wa 22 Kanama uyu mwaka.
Byatahuwe n’itsinda ry’abarinzi ba Pariki ubwo bagenzuraga uduce ingagi zisanzwe zituyemo ahitwa Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bwa Pariki bwavuze ko iyo ngagi ari iyo mu muryango wa Baraka ugizwe n’izigera kuri 18.
Ni ubwa mbere uyu muryango wungutse muri uyu mwaka ingagi bikaba byatumye izavutse kuva muri Mutarama 2021 zigera kuri 13.
Pariki y’Igihugu ya Virunga iherereye ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda. Iri ku buso bwa kilometero kare 7800.
Yafunguwe mu 1925 ikaba ari ryo shyamba kimeza rimaze igihe kinini kurusha andi ku mugabane wa Afurika n’icumbi ry’ingagi zo mu misozi zinaboneka mu bihugu bituranyi by’u Rwanda na Uganda.
Imibare yo mu 2018 igaragaza ko nibura ingagi zo mu misozi muri ibi bihugu uko ari bitatu zigera ku 1 063.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!