00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubundi buzima bw’ingagi zo mu rw’imisozi igihumbi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 April 2022 saa 09:01
Yasuwe :

Buri mwaka ba mukerarugendo babarirwa muri miliyoni bagenderera u Rwanda, bashaka gusura no kwihera ijisho ingangi zo mu misozi miremire ziba muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga cyane ko zisigaye hake ku Isi.

Kugeza ubu ingagi zibarirwa muri imwe mu mitungo ikomeye u Rwanda rufite kuko ubukerarugendo buzishingiyeho buri mu bwinjiriza igihugu akayabo.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko muri miliyoni 498$ u Rwanda rwinjije mu 2019 rubikesha ubukerarugendo, agera kuri 14% yaturutse ku bushingiye ku ngagi. Ayo mafaranga yatanzwe na ba mukerarugendo miliyoni 1,63 basuye u Rwanda muri uwo mwaka.

Muri uwo mwaka, 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kari kagizwe n’ubukerarugendo ndetse n’imirimo ihangwa n’uru rwego irazamuka ku kigero kigaragara.

Usesenguye muri rusange ingano y’ibyinjijwe n’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2019 ku bukungu, igera kuri 11%. Gusa mu 2020 izamuka ry’iyi mibare ryaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Mu kuzahura ubukungu mu bukerarugendo, muri Kamena 2020 abasura ingagi bagabanyirijwe ibiciro ku kigero cya 86% ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda.

Ubusanzwe umuntu washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byari byarashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.

Ubu Umunyarwanda ushaka gusura ingagi yishyura amadolari 200 gusa, umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, uba mu Rwanda akishyura amadolari 500 ariko abashyitsi bageze mu gihugu mu ndege zihariye bo bakishyura amadolari 1500.

Nubwo ingagi zifatiye runini ubukungu bw’igihugu usanga abantu benshi nta makuru bafite ku bijyanye n’imibereho yazo umunsi ku munsi, uko zirya, uko zororoka, uko zivurwa n’ibindi.

Ingagi zo mu misozi miremire (ari nazo ziba mu Rwanda) abahanga mu binyabuzima bita ‘Gorilla Beringei Beringei’, zibarizwa mu muryango wa ‘Hominidae’ no mu muryango mugari wa Primates ari nawo ubarizwamo ikiremwamuntu ari nayo mpamvu hari abazigererenya n’abantu kubera byinshi bahuriyeho.

Izi ngagi zo mu misozi miremire ziboneka muri Pariki y’Ibirunga ikora ku bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda gusa kuko ariho byagaragaye ko ubuzima bwazo bushoboka.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri izo ngagi, IGIHE yegereye Dr Nziza Julius impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwazo akaba n’Umuyobozi wa Gorilla Doctors, Ikigo cyita ku buvuzi bw’ingagi zo mu misozi miremire, adusangiza byinshi abantu bibaza n’ibyo batari bazi kuri izo ngagi.

IGIHE: Tubwire uko ingagi ihaka, uko ivuka cyane ko abenshi bayisanisha n’abantu.

Dr Nziza: Nk’uko ubivuze, ingagi ifitanye isano n’abantu ku rwego rwa ADN kuko bigiye kugira 98% z’isano n’abantu.

Kubera iyo sano usanga hari ibyo ijya guhuza n’abantu; tuvuze nko ku guhaka, ingagi ihaka amezi 9 nk’abantu ariko by’umwihariko ntabwo ibyara cyane kuko nko kugira ngo ikurikize akana kayo bisaba imyaka ine cyangwa itanu, urumva niba itangiye kubyara ifite nk’imyaka umunani cyangwa icyenda ni ukuvuga ngo mu buzima bwayo yabyara nka gatatu cyangwa kane kuko ingore nyinshi zikunze kutarenza imyaka 30.

Nicyo gituma usanga zitororoka cyane ariko ntibivuze ko zidafitanye isano n’abantu kuko ziba mu miryango, uzisanga zikina wazikurikirana ugasanga imwe ni mubyara w’indi cyangwa mukuru wayo, wareba uburwayi ugasanga hari henshi zihurira n’abantu.

Niba zibana mu matsinda y’imiryango ubwo gushakana byo biba bimeze bite?

Gushaka zishobora gushakana cyangwa zikajya mu yindi miryango. Buri muryango ugira iyo twita Silverback cyangwa umuyobozi w’umuryango iba ari ingabo, imwe nkuru n’indi iyikurikira zigahana ibyubahiro gutyo ariko ugasanga izo arizo zirinze umuryango wazo.

Iyo umuryango ubaye munini akenshi habamo gutandukana zigakora undi, iyoboye umuryango niyo ibangurira izindi.

Mu kubahana kwazo bituruka ku mbaraga no ku myaka ariko cyane cyane bituruka ku mbaraga. Iyo iyoboye umuryango ishaje imbaraga zikagabanyuka iva mu muryango noneho ya yindi iyikurikiye ikawuyobora.

Hari n’indi iba yarigize ingunge ikava mu miryango noneho ikajya kurwanya indi miryango ishakamo uko yashinga uwayo. Ibyo tujya tubibona nabyo bibaho, abagore bamwe bakajya mu wundi muryango ariko ni ibintu kamere niko zibayeho imyaka itari mike.

Hari aho mwatubwiye ko zirwara nk’abantu, ubundi mwe muzikurikirana musanga zikunze kwibasirwa n’izihe ndwara?

Ni byo ingagi zirarwara ndetse zikavurwa nk’abantu, ariko twe tuyivura iyo tubona ko imerewe nabi bishobora no kuyitwara ubuzima cyangwa igihe yafashwe n’umutego ukabona ko ushobora kuyica nk’amaguru cyangwa amaboko.

Murabizi ingagi ziba mu cyanya gikomye, ntabwo tuba dushaka kubangamira ubuzima bwazo, tuzivura byabaye ngombwa. Ikindi gikorwa ni ubushakashatsi kugira ngo turebe indwara zarwara zivuye mu bantu cyangwa izindi nyamaswa ndetse n’izo zakwanduza abantu. Ibyo byose birakorwa.

Ubundi inyamaswa z’inyagasozi biragorana ko zisanzura ku bantu, iyo mugiye kuzivura mubigenza mute?

Ingagi zo mu Rwanda zamenyereye gusurwa ariko ntibiyibuza kuba yakwirwanaho ibona wayisagarariye cyane ikaba nayo yagutera; aho rero niho dukorana n’abakozi bashinzwe kuzikurikirana buri munsi kuko buri ngagi yose iba mu Rwanda irazwi, ufite izina, ari inyamahane biba bizwi tukayisinziriza noneho bariya bakadufasha bakigizayo izindi kuko iyo zibonye hari ikibazo ziza kureba zikaba zakumerera nabi igihe uteye umuvandimwe wazo.

Tubikora mu bwitonzi twamara kuyivura tukayisubiza mu cyanya. Hari n’ubwo dushobora kubikorera hirya dukoresheje akabunda kabugenewe karasa udushinge turimo umuti tukayiwutera tutayibangamiye ariko ibyo byose bikorwa iyo ari ngombwa.

Ese muri rusange ni iki ingagi zo mu misozi miremire zanga ku buryo umuntu agomba kubyitondera?

Muri rusange ibyo zanga ni ukubangamirwa kuko nk’iyo akana gafashwe mu mutego ubona zose zije zishaka kugakurura.

Zitabarana gute?

Ubundi umukuru w’umuryango niwe ubanza, ubwo n’izindi zigahita zikurikiraho zigatabara, ntiwafata akana kayo utabanje kumara umuryango wose.

Nicyo gituma tuvuga ko zigiye gutandukana n’izindi primates nk’inguge kuko ubuzima bwazo bushingiye ku muyobozi w’umuryango. Tuvuge nk’iyo ‘chef’ irwaye n’izindi zishobora kutava aho ukabona ko ubuzima bwazo bwabangamiwe.

Ibijyanye n’imirire yazo byo bimeze gute?

Ingagi zo zirarisha. Zirya ibyatsi cyane kuko urebye n’imiterere y’inda yazo zirarya cyane ku buryo ishobora no kurisha ibiro 30 ku munsi.

Dufite amoko arenga 200 y’ibyatsi mu birunga, niyo mpamvu izi ngagi zo mu misozi miremire usanga kuba ahandi hantu byarazinaniye, ziratoranya kandi zirya byinshi cyane.

Iyo ipfuye bwo bigenda bite?

Ingagi yose iyo ipfuye tuyikoraho ubushakashatsi ngo tumenye icyayishe kugira ngo niba ari ikibazo kidahitana n’izindi, noneho tukayishyingura.

Dufite irimbi tuzishyingura zamara kubora nk’amezi atandatu tukazitaburura amagufwa yazo agategurwa tukayakuramo. Hamwe n’abandi bafatanyabikorwa dufite umushinga ukora ubushakashatsi ku magufwa n’amenyo yazo kuko nibwo tumenya ngo iyi ngagi yabayeho igihe kingana iki, tukareba aho yaba yarakomotse n’ibindi.

Mwatubwiye ko isaza mu myaka 30, ubundi kuramba kwazo kungana gute?

Hari iherutse kubura yitwa Guhonda ariko turizera ko ikiriho kuko baracyayishaka ariko yo yari imaze kugeza ku myaka 46 izindi zo zigera kuri 40 na 45.

Ingabo nizo zikunda kuramba cyane ariko hari n’ingore zagiye zigeza ku myaka 33 na 35 hari n’izindi zikunze kuramba muri ‘zoo’ zigeza nko kuri 50 na 60 ariko izi zacu zo mu misozi miremire zo ntizikunze kuramba gutyo.

Ingagi zifitanye isano n’abantu, ingagi zigomba kwitabwaho kandi Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose. Ba rushimusi baragabanyutse na Pariki iri kwagurwa igisigaye ni ukuzirinda ibyorezo kuko byaragaragaye nko muri Congo hari izapfuye kubera Ebola.

Ubu dufite ingagi zo mu misozi miremire zibarirwa mu 1060 urumva uyu mubare si munini ku buryo haje nk’icyorezo cyazimara. Ni yo mpamvu dukwiye kuzibungabunga.

Buri mwaka ingagi zo mu birunga zisurwa n'umubare munini wa ba mukerarugendo.
Kugera aho ziba bisaba kurira ibirunga.
Ingagi ziba mu miryango.
Buri muryango w'ingagi uba ufite izikuriye izwi nka 'Silverback'.
Umunsi ku wundi ingagi zitungwa no kurisha, aho zishobora kurya ibiro 30 by'ibyatsi ku munsi.
Bibaho ko nazo zinanirwa agototsi kakazifata
Ingagi zigira imiterere ijya gusa n'iy'umuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .