Iki kirwa abakora akazi ko gutembereza ba mukerarugendo mu bwato bakise Chapeau de Napoléon kubera ko iyo batemberezaga Abafaransa bakakibona, bavugaga ko kimeze nk’ingofero Napoléon Bonaparte wayoboye u Bufaransa, yambaraga.
Abasura iki kirwa kiri hafi y’icyanya cy’amahoteli yo mu karere ka Karongi batangarira ubwinshi bw’uducurama duhari.
Habineza Dieudonné, umaze imyaka 15 atembereza ba mukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu yagize ati “Ikirwa gisurwa cyane ni Chapeau de Napoléon ariko kibaho uducurama twinshi cyane, hakabaho n’inkende, na Peace Island cyahozeho bar-resto yitwa Peace, ikindi gisurwa cyane ni akarwa k’abakobwa kaba i Nyamishaba".
Umuyobozi w’Umuryango REDO wita ku bidukikije mu Rwanda, Dr Gashumba Jean Damascène yabwiye IGIHE ko bafite gahunda yo kubungabunga uducurama turi kirwa cyitwa Chapeau de Napoléon kuko dusigaye hake ku Isi.
Ati "Dufite umushinga wo kubungabunga amashyamba cyimeza, tukita no ku kirwa cya Chapeau de Napoléon kiriho uducurama tudashaka ko dukendera kandi tugeze ahabi".
Dr Gashumba avuga ko ari ngombwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima akomoza ku kamaro k’uducurama.
Ati “Nka buriya bucurama turimo kuvuga bufasha mu kubangurira imyaka, igihingwa kitabonye ziriya nzuki, kitabonye ziriya nyoni ngo zigifashe kubangurira n’ubundi ntuzeza".
Abatembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Kivu bavuga ko uducurama turi kuri Chapeau de Napoléon turi mu bituma iki kirwa gisurwa cyane.
Napoleon Bonaparte ni Umufaransa wari umuhanga muri politiki no kuyobora urugamba. Napoleon yayoboye ubukangurambaga bwinshi mu mpinduramatwara y’Abafaransa kandi bugenda neza, ni nabyo byatumye aba umwami w’abami w’u Bufaransa kuva mu 1804 kugera mu 1815.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!