INTEGO ZACU
IGIHE LTD igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu itangazamakuru n’itangazabumenyi; tworohereza abantu kubona amakuru y’ingeri zose kuri internet ku buryo bwihuse kandi bworoshye. Indi ntego ni iyo guteza imbere inzozi zitandukanye urubyiruko rufite. IGIHE LTD ifite inzozi zo kuzaba imwe mu masosiyete ari ku isonga mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse no muri Afurika muri rusange.
AMATEKA
IGIHE LTD yatangijwe mu mwaka wa 2009 n’abanyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye yo mu Rwanda nka NUR, KIST na KIE, itangirana n’urubuga IGIHE.com rutanga amakuru atandukanye. Ubu dufite imbuga za internet zitandukanye zirimo wikirwanda.org , urubuga rukubiyemo ubumenyi butandukanye ku Rwanda, n’izindi mbuga nshya zizashyirwa ahagaragara vuba aha nka igiherealeastate.com ruzajya rufasha buri wese kubona inzu yo kugura, gukodesha ndetse n’ibibanza, IGIHE.tv izajya ireberwaho videos zitandukanye ndetse ikanakorerwaho ibikorwa bya Video Live Streaming.
Mu kwezi kwa Gashyantare 2012, IGIHE LTD yatangije Ikinyamakuru IGIHE, iki kikaba gisohoka rimwe mu cyumweru gikubiyemo amakuru acukumbuye n’andi menshi ahanini atandukanye n’aba yanyuze ku rubuga IGIHE.com
Dutanga kandi izindi serivisi kuri internet nko gushyira amakuru ku zindi mbuga, gukora websites, kwamamaza kuri internet mu buryo butandukanye, n’ibindi.
IBYO TWIBANDAHO
Dutanga amakuru, tugafasha abantu mu byerekeranye n’ikoranabuhanga, tukanamamaza ibikorwa by’abakiliya bacu.
TANGA IGITEKEREZO