00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE yujuje imyaka 10!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2019 saa 11:47
Yasuwe :

Mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bizihiza imyaka 25 yo Kwibohora, twishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi nk’ikigo gihagaze neza mu itangazamakuru no mu itangwa ry’izindi serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda.

IGIHE yatangiriye hafi ku busa mu 2009 ikora nk’ikigo cyigenga, gitanga serivisi z’itangazamakuru mu buryo bw’inyandiko n’amashusho, ariko yaguka vuba mu gihe cyihuse iba kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z’Itumanaho n’Ikoranababuhanga ndetse n’Itangazamakuru.

Mbere y’uko IGIHE itangira, itangazamakuru mu Rwanda ryari ryiganjemo cyane amaradiyo yatangazaga amakuru inshuro imwe ku munsi, icyo gihe televiziyo yari imwe (Televiziyo y’Igihugu) ndetse hari ibinyamakuru byinshi byandika ku mpapuro ariko bisohoka rimwe mu cyumweru.

Ibikorwa bya IGIHE byabaye ku mutima wo gutangaza amakuru y’ako kanya mu myaka icumi ishize mu Rwanda ndetse no mu itangwa ry’izindi serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Kubera gutangaza amakuru mu ndimi eshatu zikoreshwa cyane mu gihugu arizo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza; IGIHE yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuco wo gusoma mu Rwanda ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko abaturage benshi batunze telefoni zigezweho basoma IGIHE mu buryo buhoraho nk’isoko y’amakuru yose yaba areba abari mu Rwanda, muri Diaspora ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Mu myaka icumi ishize, IGIHE yabashije kubaka izina kubera kuba ku isonga mu gutangaza amakuru mu Rwanda, bituma ihamya icyicaro nk’isoko y’amakuru yizewe avuga ku Rwanda n’Isi muri rusange.

Bijyanye kandi n’ubwiyongere bw’abaturage bagerwaho na internet, IGIHE yagize uruhare mu gutuma Abanyarwanda babasha kugera ku makuru ndetse barushaho kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo binyuze mu mwanya w’ibitekerezo uba waragenwe ku nkuru.

Mu myaka icumi ishize, IGIHE yagize uruhare rufatika mu miterere y’itangazamakuru mu Rwanda binyuze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bishingiye ku kuba gutangaza amakuru ku mbuga za internet byaroroheje uburyo abantu bayageraho. Ibi bigaragazwa n’uko urubuga rwacu kandi rwanyu [IGIHE.com] rutangaza amakuru mashya nibura muri buri minota 30 umunsi wose.

Dusubije amaso inyuma muri uru rugendo rw’imyaka icumi ishize, IGIHE yagendeye ku busabe bw’abayikurikira bwo gutara no gutangaza inkuru zimbitse ndetse ziri mu ngeri zinyuranye zigamije guhindura sosiyete hagenderewe ko ihame ryo gukurikirana inshingano ndetse n’imiyoborere myiza byimakazwa bikagira uruhare ku mahame y’itangazamakuru ryigenzura.

Ku bufasha rw’abafatanyabikorwa batandukanye, IGIHE yabashije gutegura neza inkuru mu ngeri zose ziganisha ku nyungu rusange z’abaturage uhereye ku kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo, ubugeni n’inganda ndangamuco, imyidagaduro, uburenganzira bwa muntu, amatora, kwihangira imirimo, guhanga udushya n’ibindi.

Intambwe yacu mu myaka icumi

Mu gihe itangazamakuru, ikoranabuhanga n’itumanaho bikomeje gukura, IGIHE nayo ikomeje kunonosora serivisi zayo kugira ngo igume ku isonga ari nabyo byagejeje ku kongera ishoramari mu bikoresho kugira ngo serivisi zihabwa abakiriya bacu zikomeze kubanogera.

Imibare itangazwa na Google Analytics, yerekana ko umubare w’abasoma amakuru ya IGIHE wiyongereye bifatika ku buryo uyu munsi abarenga miliyoni imwe ku kwezi baba basomye inkuru inshuro zirenga 10,000,000 ku kigereranyo cy’iminota 7 umuntu umwe amara ku rubuga. Iyo ukoze igereranya n’ibindi binyamakuru, ubushakashatsi bugaragaza ko inkuru za IGIHE zikurura abantu bo mu byiciro byose by’imyaka.

IGIHE kandi iza ku mwanya wa mbere mu binyamakuru byo mu Rwanda bisurwa cyane nk’uko byerekanwa n’urubuga mpuzamahanga, Alexa, rukora intonde z’uburyo imbuga za internet zikurikiranwa ku Isi. Uyu mwanya wa mbere IGIHE iwumazeho imyaka 9 n’amezi hafi 10.

Ikindi kandi twubatse umuryango mugari w’abadukurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu za Facebook, Twitter, Instagram aho bose hamwe babarirwa mu bihumbi 500.

IGIHE yegukanye ibihembo bitandukanye muri iyi myaka yose. Kimwe muri ibyo ni icy’igitangazamakuru gikunzwe mu bikorera kuri internet mu bihembo bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, (Rwanda Development Journalism Awards) inshuro eshatu ziheruka ndetse niyo yonyine yegukanye iki gihembo kuva iki cyiciro cyatangizwa.

Mu myaka icumi ishize, IGIHE yabashije kuba ku isonga ry’amakuru atangazwa mu Rwanda, bigaragazwa n’umubare w’inkuru zatangajwe muri iyo myaka yose aho zirenga 180 000.

IGIHE kandi yabaye ku ruhembe muri iyo myaka yose mu guhugura abanyamakuru bagaragaza impano ndetse uyu munsi twishimira umusanzu wacu mu iterambere ry’uru rwego.

Amagana y’abanyeshuri bize itangazamakuru yabashije kugira amahirwe yo kuvoma ubumenyi kubera IGIHE binyuze mu mahugurwa y’igihe gito, akazi gahoraho cyangwa se kwimenyereza umwuga. Uyu munsi, mu nzego hafi ya zose za leta ndetse no mu bigo bitandukanye hagaragaramo abarahuye ubumenyi muri IGIHE, none ubu ni abakozi igihugu cyishimira.

Nk’uko imibare yo mu Ukuboza 2018 y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ibigaragaza; Abanyarwanda 52.1% bakoresha internet aho aya ari amahirwe akomeye kuri IGIHE kuko umubare w’ababasha kugerwaho n’amakuru ndetse na serivisi zacu ukomeza kwiyongera bigatuma abatugana nabo bishimira gukorana natwe.

Muri iyi myaka icumi, IGIHE yaguye ibikorwa birenga ku gutangaza amakuru. Hashize imyaka 9 dutanga serivisi zirebana n’ikoranabuhanga zirimo kubaka imbuga za internet, kugurisha domain names, serivisi za hosting, gukora softwares zitandukanye n’izindi serivisi zerekeranye n’izi.

IGIHE kuri ubu iri mu bigo bitanga serivisi zinoze zirebana no gutunganya amashusho bya kinyamwuga [Video Production & Photography], aho usanga dukorana n’ibigo bitandukanye bya Leta, ibyigenga ndetse n’ibigo mpuzamahanga. Izi serivisi ziyongera ku zindi zitandukanye zirebana n’itumanaho n’ikoranabuhanga zitangwa.

Icyerekezo cy’imyaka icumi iri imbere

Mu gihe u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1 (2017-2024), ni ingenzi ko nk’itangazamakuru ryo mu Rwanda ribigiramo uruhare rukomeye. IGIHE yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu gufasha igihugu kugera ku ntego zikubiye muri NST1.

Kugira ngo IGIHE ikomeze kuba ku isonga mu itangazamakuru, ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda, ubu turajwe ishinga no gukora amavugurura y’imbere mu kigo kugira ngo twongere serivisi dutanga zijyanye n’ibyifuzo by’abatugana.

Tuzashyira imbaraga mu bikorwa byacu by’ingenzi hagamijwe kongera umusaruro haba mu buryo bw’amafaranga yinjizwa no mu buziranenge bw’ibyo dukora. Mu gihe gito tuzamurika serivisi nshya twizera ko zizarushaho kuzamura urwego rw’ibikorwa bya IGIHE.

Dushyize imbere gukomeza guhaza ibyifuzo by’abatugana no gukomeza gusigasira no guteza imbere ibyagezweho mu myaka icumi ishize.

Gushimira

Turashimira abatugana bose ku cyizere baduha ari nacyo gituma dukomeza guharanira guhora ku isonga, byose bivuye mu mbaraga zanyu n’umuhate wo gutuma dukora kinyamwuga.

Dufitiye kandi umwenda abafatanyabikorwa bacu baba abigenga ndetse n’ibigo bya Leta bubatse umubano ukomeye natwe mu bucuruzi. Gukorana natwe byadufashije gutera imbere kandi bituma dutanga serivisi nziza.

Turashimira kandi abo dusangiye umwuga ku muhate badutera, kandi ku bufatanye nabo twagiye tubonera ibisubizo ibibazo bikomeye byari byugarije urwego rwacu. Nubwo twagiye duhura n’imbogamizi, turacyakomeje guharanira kugera kuri byinshi.

Turashimira kandi abakozi bacu, baba abo twakoranye kera n’abo dukorana ubu, ku muhate wabo wo guharanira ko IGIHE iba ikigo gitanga serivisi nziza kandi zihuse zagize uruhare mu iterambere ry’igihugu mu myaka icumi ishize.

Muri iki gihe abanyarwanda bose bizihiza imyaka 25 ishize igihugu kibohowe, twiyemeje gukomeza ubufatanye mu kubagezaho amakuru y’ukuri ari nako dukomeza gutanga serivisi nziza zibereye abatugana.

Mu gihe twizihiza isabukuru y'imyaka icumi, turashimira buri wese wagize uruhare muri uru rugendo by'umwihariko abagerwaho na serivisi dutanga umunsi ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Inkuru ziheruka - ijambo ry’ibanze

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .