00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itatu irashize IGIHE.com ishinzwe

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 1 July 2012 saa 06:16
Yasuwe :

Tariki ya 1 Nyakanga 2009, tariki ya mbere Nyakanga 2012 Sosiyete IGIHE Ltd irizihiza imyaka itatu ishinze nyuma y’ishingwa ry’urubuga IGIHE.com, kuko rwatangiye ibikorwa byarwo tariki 1 Nyakanga 2009.
Kuri iyi sabukuru y’imyaka itatu urubuga IGIHE.com rushinzwe, ni impurirane y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, ndetse ni n’impurirane aho u Rwanda rwizihiza imyaka 18 rumaze rwibohoye.
Muri iki gihe cy’imyaka itatu IGIHE Ltd twabashije kugera kuri byinshi bitandukanye kandi (...)

Tariki ya 1 Nyakanga 2009, tariki ya mbere Nyakanga 2012 Sosiyete IGIHE Ltd irizihiza imyaka itatu ishinze nyuma y’ishingwa ry’urubuga IGIHE.com, kuko rwatangiye ibikorwa byarwo tariki 1 Nyakanga 2009.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka itatu urubuga IGIHE.com rushinzwe, ni impurirane y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, ndetse ni n’impurirane aho u Rwanda rwizihiza imyaka 18 rumaze rwibohoye.

Muri iki gihe cy’imyaka itatu IGIHE Ltd twabashije kugera kuri byinshi bitandukanye kandi twishimira mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru mu Rwanda ndetse no guteza imbere iterambere ry’itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego IGIHE Ltd yabashije gushyiraho imbuga zandika mu zindi ndimi zitandukanye arizo Icyongereza (www.en.igihe.com ) n’Igifaransa (www.fr.igihe.com ) byiyongera ku rurimi rw’Ikinyarwanda(www.igihe.com ).

Mu mezi macye ashize kandi, IGIHE Ltd yabashije gutangiza Ikinyamakuru IGIHE gisohoka ku mpapuro buri cyumweru, kuri ubu kiri kurushaho kumenyekana no ari nako kigenda gikundwa na benshi.

Usibye ibi kandi, kuva nanone mu gihe gito gishize, biciye muri IGIHE Tv, IGIHE Ltd ifatanyije na sosiyete IPTV hasigaye hatangwa serivisi za Video Live Streaming, aho twerekana imbona nkubone ibibera hano mu Rwanda, buri wese uri ku isi kaba yabikurikira mu buryo bwa video.

Muri IGIHE Ltd kandi dutanga serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga zirimo gukorera imbuga za internet ababyifuza n’ibindi.

Hari kandi izindi serivise nyinshi ziri mu nzira yo gitangizwa, kandi zose twizera ko zizagirira Abanyarwanda akamaro mu buryo butandukanye.

Ibi byose kubigeraho byatewe na mwe abakunzi bacu mudahwema kutuba hafi ,ndetse no kutugira inama muri byinshi tuba twifuza kugeraho.

Turashima by’umwihariko mwebwe mwese mwagiye mutuba inyuma mu buryo butandukanye, haba ubw’ibitekerezo ndetse n’ubundi bufasha butandukanye.

Turabizeza ko mu gihe kizaza tuzakomeza kubagezaho ibyo mwifuza kandi duha agaciro ibyifuzo byanyu, kugirango twese hamwe tubashe guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu cyacu, ari nako tunazamura itangazamakuru rikorera kuri internet hano mu gihugu ndetse no kubaha amakuru ku gihe kandi afite ireme.

Mugire umunsi mukuru mwiza wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubamaze rubonye ubwigenge, ndetse n’isabukuru y’imyaka 18 u Rwanda rumaze rwibohoye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - ijambo ry’ibanze

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .