00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itandatu irashize IGIHE ishinzwe

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 1 July 2015 saa 05:48
Yasuwe :

Tariki 30 Kamena 2009 ni bwo inkuru ya mbere yatangajwe ku rubuga IGIHE. Icyo gihe mu itangira ntibyari byoroshye biturutse ku mpamvu zitandukanye zifitanye isano no kutagira ibikoresho, ibiro n’ibindi nkenerwa bishobora gufasha igitangazamakuru gukora umurimo wacyo uko bikwiye, icyo gihe benshi muri twe nta kindi twari dufite usibye ubushake, umuhate no kudacika intege.

Mu mwaka wa 2009 ubwo twatangiraga ibikorwa byo gutangaza amakuru binyuze kuri internet, mu Rwanda hari imbuga nke zakoraga uwo murimo ndetse benshi batari banazi. IGIHE yazanye uburyo bwari bushya muri icyo gihe bwo kunyarutsa bidasanzwe mu gutangaza amakuru, ku buryo buri wese wifuzaga kumenya icyabaye cyangwa kumenya byinshi ku kintu runaka kikimara kuba, nta handi yanyarukiraga hatari ku rubuga IGIHE.

Ibi byatumye na benshi mu batitabiraga gukoresha cyane internet mu Rwanda bayigira igikoresho nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, yewe hari n’ubuhamya dufite bwa bamwe mu bakoresheje internet bwa mbere hano mu gihugu biturutse ku kuba barashakaga kwiyegereza amakuru babonaga inshuti zabo zikura ku IGIHE.

Imyaka itandatu nyuma yaho twishimiye kuba urubuga IGIHE rukiri ku isonga mu Rwanda mu gutangaza amakuru binyuze ku murongo wa internet, umwanya rumazeho imyaka igera kuri itanu dukesha mwebwe mwese abasomyi muhoza IGIHE ku mutima, mwe mwese mwagize uru rubuga isoko yanyu y’ibanze y’amakuru yerekeranye n’u Rwanda ndetse n’ayo hanze, mwe mwese muri mu Rwanda ndetse na diaspora iri ku migabane hafi ya yose yo ku isi ihora ikurikirana uko mu rugo byifashe inyuze kuri IGIHE.

Sosiyete IGIHE Ltd muri rusange mu myaka itandatu ishize yakomeje gutera imbere ndetse ibikorwa bigenda byaguka uko imyaka yagiye ikurikirana, ku buryo kuva mu myaka itanu ishize yarenze kure imbibi z’itangazamakuru, hatangizwa itangwa rya serivisi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga zirimo gukora imbuga za internet, ububiko ku mbuga ndetse n’ibindi bibikwa ku murongo wa internet (hosting), kugurisha amazina y’imbuga za internet (domain name registration), graphic design, gutunganya amashusho (video production) n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’ibyo tuvuze haruguru.

Iyi sabukuru y’imyaka itandatu tuyizihije mu gihe turi mu mavugurura akomeye y’imikorere mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo wacu, bityo yaba abakiriya bacu muri serivisi zitandukanye ndetse namwe abasomyi, mwe mpamvu dukora uyu murimo, mukaza kurushaho kunogerwa na serivisi zacu zitandukanye ndetse n’amakuru akoranwe ubuhanga bwisumbuyeho kandi arushaho kubegereza ibibera hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, ndetse n’inkuru zirushijeho ziruhura, izungura ubumenyi, n’ibindi byinshi tubahishiye.

Muri ibi bihe turimo iterambere muri byose rigenda ku muvuduko udasanzwe, kenshi ugasanga riherekezwa nanone n’ibibazo nabyo bidasanzwe, IGIHE ibijeje gukomeza kubabera ku isonga ry’isoko (soma isooko) yanyu ya serivisi zitandukanye dutanga zinoze ndetse n’iy’amakuru, ubumenyi ndetse no kurushaho kubaha urubuga rwo gutangiraho ibitekerezo mu bwisanzure.

Uyu mwanya turifuza gushimira byimazeyo mwe abatugana. Mu gihe twizihiza iyi sabukuru, icyo dushyize imbere cyane ni ukurushaho kubagezaho serivisi nziza ndetse n’amakuru asanzwe n’acukumbuye abafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, n’andi moko menshi y’inkuru, birenze ibyo mwifuza.

Murakoze,

Ubwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .