00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE izerekana Live inama ku mishinga mito muri Afurika y’Iburasirazuba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 May 2012 saa 04:15
Yasuwe :

Nyuma y’ibyiciro bitandatu byabaye, imishinga mito n’icirirtse iri kuzamuka muri Afurika y’Iburasirazuba izahurira mu nama izabera i Kigali hagati ya tariki 17 na 18 Gicurasi 2012. Muri iki gihe iyi mishinga izaboneraho umwanya wo kwerekana ibikorwa byayo by’ubucuruzi n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi. Niba utazabasha kwitabira iyi nama, ushobora kuyikurikirana kuri mudasobwa aho uzabigezwaho imbona nkubone na IGIHE.
Thierry Sanders washinze BiD Network Foundation izahemba uyu (...)

Nyuma y’ibyiciro bitandatu byabaye, imishinga mito n’icirirtse iri kuzamuka muri Afurika y’Iburasirazuba izahurira mu nama izabera i Kigali hagati ya tariki 17 na 18 Gicurasi 2012. Muri iki gihe iyi mishinga izaboneraho umwanya wo kwerekana ibikorwa byayo by’ubucuruzi n’iterambere muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi. Niba utazabasha kwitabira iyi nama, ushobora kuyikurikirana kuri mudasobwa aho uzabigezwaho imbona nkubone na IGIHE.

Thierry Sanders washinze BiD Network Foundation izahemba uyu mwaka abayobozi b’iyo mishinga mito n’iciriritse yagize ati: “Ugukura kw’imishinga mito n’iciriritse bigamije kwerekana ba rwiyemezamirimo bashya no kubareka ngo ubucuruzi bwabo bukomeze buzamuke kandi bahange imirimo mishya ku isoko ry’umurimo”.

Umunsi wa mbere w’inama uzarangwa no gutanga ibiganiro bitandukanye, n’aho abantu batandukanye bazatanga ibiganiro ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Iri huriro rizahuriza hamwe impuguke mu ngeri zitandukanye, ba rwiyemezamirimo impuguke mu bukungu aho bazasangiza abandi ubumenyi bwabo, ibitekerezo n’ibishya byagezweho mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imari. Impuguke zizasangiza bazaryitabira ubumenyi bwabo harimo Gert van Veldhuisen washinze Investors Club yo mu Buholandi, William Davis ni Perezida wa Gate Impact, WanjohiNdagu, Partner, Pearl Capital.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, ba rwiyemezamirimo 21 bazerekana imishinga yabo y’ubucuruzi ku isoko. Ba rwiyemezamirimo bava mu bivuhu 12 bazakorerwa ihitamo bikozwe mu buryo bwo kubagira inama yo kubayobora ndetse n’amahugurwa bazahabwa. Uyu mwaka abageze ku cyiciro cya nyuma harimo ikuigo kizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga (expert IT company) cy’i Burundi gikora za pororagaramu za mudasobwa zikoreshwa kwa muganga, gahuda yo gucanira ibyaro hakoreshejwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba binyuze mu buryo bwo kuzigeza hirya no hino ariko bivuye muri Kenya.
Abashoramari bazahuzwa n’amasoko ku masoko atandukanye yo mu karere no mu mahanga ya kure aho kandi bazahabwa ikiganiro cyihariye ku gushora imari muri Afurika.

Benshi muri twe ntabwo bazabasha kwerekeza mu nama izabera i Kigali izaba ihuriwemo n’imishinga mito n’iciriritse igenda izamuka, mukaba muzabigezwaho imbona nkubone na IGIHE, aho muzabasha kubona amashusho binyuze kuri mudasobwa zanyu muzabibona kuri IGIHE.com no kuri bidnetwork.org. Aya mashusho muzatangira kuyabona kuva kuwa kane tariki ya 17 Gicurasi saa mbili n’igice ku isaha ngengamasaha.

Kuva yashingwa muri 2005, Growing SMEs yerekanye ba rwiyemezamirimo 190 abandi 2700 bitabriye ibikorwa byabereye mu Buholandi no muri Colombia. Bizakorwa ku bufatanye na JCI Rwanda, RDB, Enterprise Development Network na Bernard Van Leer Foundation bose bafatanya mu kuzamura imishinga mito n’iciriritse.

Ushaka kumenya byinshi kuri Growing SMEs, kanda hano

Wanakurikirana ibikorwa byose kuri Twitter: @bidnet, #GrowingSMEs


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .