00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGIHE Ltd yatangije ibikorwa byayo mu Burundi inatangiza urubuga rushya IGIHE.bi

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 11 January 2013 saa 11:33
Yasuwe :

Sosiyete IGIHE Ltd yatangije urubuga rushya IGIHE.bi ruzajya rutangaza amakuru y’ibibera mu gihugu cy’u Burundi umunsi ku munsi.
Uru rubuga rushya ruri mu rurimi rw’Ikirundi 100% , ari na rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu cy’u Burundi.
Igihe.bi ruzajya rwibanda ku makuru y’ingeri zose ku bibera muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, ni ukuvuga ubukungu, politiki, imyidagaduro, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.
Uru rubuga rushya rwa IGIHE mu Kirundi, rubaye urwa mbere rutangijwe (...)

Sosiyete IGIHE Ltd yatangije urubuga rushya IGIHE.bi ruzajya rutangaza amakuru y’ibibera mu gihugu cy’u Burundi umunsi ku munsi.

Uru rubuga rushya ruri mu rurimi rw’Ikirundi 100% , ari na rwo rurimi rukoreshwa cyane mu gihugu cy’u Burundi.

Igihe.bi ruzajya rwibanda ku makuru y’ingeri zose ku bibera muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, ni ukuvuga ubukungu, politiki, imyidagaduro, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Uru rubuga rushya rwa IGIHE mu Kirundi, rubaye urwa mbere rutangijwe muri icyo gihugu rukora muri uru rurimi rujyaho amakuru kenshi ku munsi kandi buri munsi. Nyinshi mu mbuga za ’internet’ zisanzwe zisurwa cyane muri iki gihugu zikora mu rurimi rw’Igifaransa.

Urubuga IGIHE.bi ni igikorwa cya mbere cy’ishami rya IGIHE Ltd mu Burundi. Biteganyijwe ko iri shami rizajya ritanga serivisi zose zitangirwa ku cyicaro gikuru cya IGIHE Ltd mu Rwanda, zirimo gukora imbuga za ’internet’, igurishwa ry’amazina y’imbuga za ’internet’ (domain names) na serivisi z’ububiko (hosting), ikorwa rya za porogaramu, servisi zijyanye no kwamamaza n’ibindi.

Ishami rya IGIHE Ltd mu Burundi rigizwe hafi ijana ku ijana n’urubyiruko rw’Abarundi biganjemo abakora umwuga w’itangazamakuru.

Itangazamakuru mu Burundi riteye imbere cyane, aho usanga radiyo zitari nke, televiziyo zitari munsi y’enye n’ibinyamakuru byandika. Gusa itangazamakuru rikorerwa kuri ’internet’ kuri ubu ryari rikiri inyuma kubera impamvu zitandukanye, tukaba twizera ko kimwe mu bisubizo ari IGIHE.bi.

Ikipe y'Ishami rya IGIHE Ltd mu Burundi imbere y'ibiro bakoreramo mu Mujyi wa Bujumbura rwagati

Urifuza gusura urubuga rushya rwa IGIHE mu Kirundi? Kanda hano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .