00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhango wo kwita izina uzakurikiranwa kuri IGIHE TV

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 21 June 2013 saa 10:34
Yasuwe :

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya cyenda, uzaba ku munsi w’ejo tariki ya 22 Kamena 2013, uzabera mu Kinigi mu karere ka Musanze, abakunzi ba IGIHE bazawukurikirana urimo kuba ako kanya nk’aho uhibereye kuri IGIHE TV.
Ibi birori muzabikurikirana mu mashusho (video) nk’aho muhibereye, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Live Streaming rikora nka televiziyo yo ku murongo wa internet mugezwaho na IGIHE TV.
Live Streaming ni uburyo bugufasha kubona amashusho arimo gufatwa kuri (...)

Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya cyenda, uzaba ku munsi w’ejo tariki ya 22 Kamena 2013, uzabera mu Kinigi mu karere ka Musanze, abakunzi ba IGIHE bazawukurikirana urimo kuba ako kanya nk’aho uhibereye kuri IGIHE TV.

Ibi birori muzabikurikirana mu mashusho (video) nk’aho muhibereye, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Live Streaming rikora nka televiziyo yo ku murongo wa internet mugezwaho na IGIHE TV.

Live Streaming ni uburyo bugufasha kubona amashusho arimo gufatwa kuri Camera ako kanya nk’aho uhibereye binyuze ku murongo wa internet.

Umunsi wo Kwita izina abana b’ingagi ni umuhango ukomeye witabirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga batari bake. Muri uyu mwaka ni ku nshuro ya cyenda uwo muhango ugiye kuba. Ku itariki ya 22 Kamena ibirori bizabera mu Kinigi mu karere ka Musanze. Abazabyitabira baturutse hanze y’u Rwanda bazabanje gusura ibindi bice binyuranye by’u Rwanda, birimo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ahakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana i Kibeho n’ahandi hantu nyaburanga hatandukanye. Ibi bikorwa mu cyiswe Caravan, uburyo bushya umuhango wo kwita izina ujyana n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo.

Mu birori by’ejo ku wa Gatandatu biteganijwe ko bizitabirwa n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Knowless, King James, Rafiki na Jay Polly. Harimo kandi n’abanyamahanga nka Alikiba (Tanzania) na Kevin Lyttle ukomoka muri Jamaica.

Abandi bazitabira uwo muhango ni RifaiTaleb Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo rifite icyicaro i Madrid muri Espagne UNWTO. Hari kandi Isaiah Washington IV, umukinnyi wa filime w’Umunyamerika. Hazaba hari Lieke van Lexmond ukomoka mu gihugu cy’u Budage, Umukinnyi wa filimi akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo; azaba ari kumwe na Mark van Eeuwin Umukinnyi ukomeye wa Filime na we ukomoka mu gihugu cy’u Budage.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .