00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyamakuru IGIHE mu nzira yo gufasha abagororwa kubona byoroshye amakuru nyayo ku gihugu

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 27 March 2012 saa 04:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru IGIHE bwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’amagereza mu rwego rwo kugeza ku bari muri gereza ikinyamakuru IGIHE.
Komiseri Mukuru w’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije mu biganiro yagiranye n’abagize ubuyobozi bw’Ikinyamakuru IGIHE yavuze ko gereza ari ahantu ho kongera kwigisha abafunze mu rwego rwo guhindura imyitwarire yabo ndetse no kubafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati: “Niyo mpamvu tubategurira ibikorwa by’imikino n’umuco mu rwego rwo (...)

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru IGIHE bwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’amagereza mu rwego rwo kugeza ku bari muri gereza ikinyamakuru IGIHE.

Komiseri Mukuru w’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije mu biganiro yagiranye n’abagize ubuyobozi bw’Ikinyamakuru IGIHE yavuze ko gereza ari ahantu ho kongera kwigisha abafunze mu rwego rwo guhindura imyitwarire yabo ndetse no kubafasha kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Niyo mpamvu tubategurira ibikorwa by’imikino n’umuco mu rwego rwo kubafasha guhindura imyitwarire. Turashima Ikinyamakuru IGIHE kuba ari cyo cyiyemeje gutugezaho amakuru azafasha abagororwa kumenya ibibera hanze.”

Umuyobozi Mukuru wa IGIHE Ltd, Meilleur Murindabigwi yavuze ko Ikinyamakuru IGIHE gishaka gutanga umusanzu mu kwegereza abagororwa amakuru y’uko igihugu gihagaze, bityo bakabasha kumenya ibibera hanze ya gereza.

Yagize ati: “Turashaka kubagezaho amakuru nyakuri azabafasha barangije igifungo no kubasubiza mu buzima busanzwe mu muryango Nyarwanda ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi.”

Ikinyamakuru IGIHE gisohoka buri cyumweru kizajya gitanga kopi z’icyo kinyamakuru zigera ku 100 zizajya zikwirakwizwa mu magereza atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Ikinyamakuru IGIHE cyandikwa ku bufatanye hagati ya IGIHE Ltd na Rwanda Dispatch, mu ntego zacyo zibanze harimo gutanga amakuru ashyushye kandi asesenguye ku muryango nyarwanda.

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru IGIHE bwasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’amagereza mu rwego rwo kugeza ku bari muri gereza Ikinyamakuru IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .