00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwo kwisegura ku bakunzi ba IGIHE.com

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 August 2012 saa 02:38
Yasuwe :

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2012 virusi yo mu bwoko bwa Malware yinjiye muri system/système ya IGIHE.com, iza kugira ingaruka z’uko ntawabashaga gusura uru rubuga.
Nyuma y’iperereza ryatwaye amasaha atari macye ryakozwe n’ikipe ishinzwe ibirebana na tekiniki muri IGIHE Ltd, byaje kugaragara ko iyo virusi yakorewe mu Burusiya ndetse muri iki gihe ikaba imaze iminsi yibasira imbuga zitari nke za internet hirya no hino ku isi.
Mu gusuzuma imiterere y’iyi virusi (...)

Mu gusuzuma imiterere y’iyi virusi yibasiye IGIHE.com, twatahuye ko abayikoze baba bagamije kwigarurira abasura urubuga runaka rwa internet mu rwego rwo kubaganisha ku zindi mbuga baba bari buboneho amatangazo yo kwamamaza banyirugukora iyi virusi baba bahisemo.

Kuri ubu ikipe ya IGIHE Ltd ishinzwe ibijyanye na tekiniki yabashije guhashya burundu iyi virusi ku buryo urubuga IGIHE.com magingo aya ruri gusurwa nta nkomyi.

Tuboneyeho kwisegura kuri mwese abakunzi ba IGIHE.com, yaba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, tukaba tubizeza ko ikibazo nk’iki cyabaye kuri uyu munsi cyafatiwe ingamba zikarishye ku buryo kitazasubira kubaho ukundi.

Turabashimiye kubwo kwihangana mwagize.

Ubuyobozi bwa IGIHE Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .