Ubu buryo buri kugeragerezwa ku mubare muto w’abantu mu bihugu bya Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Korea. Nibumara guhabwa umurongo, buzagezwa ku Isi hose.
’CoTweets’ ni uburyo buzafasha abantu babiri gutangaza ku mbuga zabo ubutumwa busa, bwanditswe n’umwe muri bo.
Urugero, niba wasuye ahantu ukabona ibyiza bihatatse ugashaka kubishyira kuri konti yawe kuri Twitter, hakaba n’undi muntu ushaka ko abisangiza abamukurikira, igisabwa ni ukwandika ubutumwa, ukamusaba ko mwabutangariza rimwe nk’aho mwafatanyije kubwandika, uburyo buzwi ka ’Co-Author’.
Ni ukunyura ahantu hasanzwe umuntu yandikira ubutumwa kuri Twitter, ukanyura ahanditse ’CoTweet’, wajya guhitamo umuntu mutangariza rimwe bwa butumwa bigasaba ko aba agukurikira (follow), ubundi ukamusaba uburenganzira ukanze ahanditse ’Send invite’.
Iyo ubusabe bwawe bwemewe, bwa butumwa buhita bujya kuri konti zombi kuri Twitter, bwakwangwa, ubutumwa bugahita buvaho.
Twitter ishishikariza abantu kubanza kwemeranya kuri ubwo butumwa, banyuze muri Direct Messages.
Ubwo butumwa kuri Twitter buzaba bugaragaraho amafoto abiri atandukanye y’ababwanditse, ibizwi nka profile pictures. Ni cyo kirango kizaba gitadukaya ubu butumwa n’ubundi busanzwe.
Ubu buryo bukoreshwa na Instagram ku gace ka Reels, aho musangizanya amashusho ku mbuga ebyiri. Ibi bifasha cyane mu kongera abagukurikira, abakunda n’abareba ibyo mwashyizeho.
Kuri ’CoTweets’ bizajya biba bigaragara ko ubwo butumwa mubusangiye gusa, ku buryo nk’ibitekerezeo abantu babutanzeho bizajya biguma ku rukuta rwa nyiri ukubyandika.
Ubu ni uburyo buje bukurikira Space, yashyizweho nayo muri gahunda ya Twitter yo guhuza abantu benshi binyuze ku rukuta rwabo, bagakora ibiganiro by’amajwi.
Share a Tweet, share the cred.
Now testing CoTweets, a new way to Tweet together. pic.twitter.com/q0gHSCXnhv
— Twitter Create (@TwitterCreate) July 7, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!