00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yashyizeho uburyo bushya bwo kuyikoresha mu ibanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 August 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Ikigo Meta cyakoze impinduka mu buryo bwo gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, gishyiraho uburyo bushya bwo kugena abantu bashobora kubona ko uri ‘online’ n’uburyo bubuza umuntu gufata ‘screenshot’ y’ibyo mwaganiriye.

Ni uburyo bushya iki kigo cyatangaje ko bugamije kongera ibanga ry’abakoresha uru rubuga, bakarushaho gutekana kandi bakagenzura ibiruberaho byose.

Kuva muri group nta we urabutswe

Mu bintu bishya byongerewe muri WhatsApp, harimo ko niba uri muri group runaka, ushobora kuyivamo ntihagire ubimenya.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, kuko iyo wavaga muri group, hahitaga hiyandikamo ko wagiye, abantu bose baba muri iryo tsinda bakabibona.

WhatsApp yagize iti “Dukunda ibiganiro byacu bibera mu matsinda (groups) ariko ntabwo ariko bihora. Turimo gukora ku buryo ushobora kuvamo mu ibanga ryawe, bitabaye ngombwa ko buri wese abimenya. Ubu, aho kumenyesha group yose ko uvuyemo, ba ’admins’ bonyine ni bo bazabimenya.”

WhatsApp yatangaje ko ubu buryo buzatangira gukora muri uku kwezi.

Kwihitiramo ababona ko uri online

Mu gihe ubu iyo utangiye gukoresha WhatsApp abantu babona ko uriho, hari ubwo umuntu aba akeneye kujyaho, bitabaye nk’itangazo ku bantu bose bafite nimero ye.

WhatsApp yakomeje iti “Mu bihe ushaka ko kuba uri online biba ibanga ryawe, turimo gushyiraho uburyo bwo guhitamo abantu bashobora cyangwa badashobora kubona ko uri online. Ubu buryo buzatangira gukora ku bantu bose muri uku kwezi.”

Gukumira abakora screenshots z’ubutumwa

Mu buryo WhatsApp yaherukaga gushyiraho, harimo kohereza ubutumwa butamara umwanya muto, yaba amashusho cyangwa video, ku buryo uwabihawe atabigumana, ahubwo buzimira iyo amaze kubifungura.

Ni uburyo bwiswe View Once, bufasha umuntu kurinda ibanga rye igihe hari uwo yoherereje amafoto cyangwa amashusho.

Mu buryo bushya noneho, ntabwo bizaba bishoboka ko ubwo butumwa umuntu yabufata ifoto, ikizwi nka screenshot.

Ni uburyo bwo bukigeragezwa, buzatangira gukoreshwa mu minsi mike.

Ubusanzwe kuri telefoni nyinshi, gufata amafoto cyangwa amashusho biba bivuze ko bigumamo.

Iyo ubwo butumwa umaze kubureba hiyandika ho ko bwafunguwe, kugira ngo bidateza urujijo ku byo umuntu yasomye cyangwa atarasoma.

WhatsApp yaguzwe na Meta mu 2014 kuri miliyari $19.3, ifite abayikoresha basaga miliyari 2.

Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, yanditse kuri Facebook ko bazakomeza guhanga ibishya, mu kurinda ubutumwa bw’abakoresha uru rubuga nkoranyambaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .