00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari 3000 bamaze gusaba ikoranabuhanga ryo kwishyurwa habazwe ibilometero

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 October 2018 saa 04:05
Yasuwe :

Ikigo Yego Innovision Limited, kimaze umwaka urenga gitangije mu Rwanda ikoranabuhanga rifasha abatega moto kwishyura habazwe ibilometero bagenze, aho kugeza ubu abamotari 3000 bamaze kwiyandikisha ngo bazarihabwe.

Iri koranabuhanga rizwi nka ‘Yegomoto’, ryamuritswe mu nama ya Transform Africa yabereye i Kigali muri Gicurasi 2017.

Rigamije guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, gukemura ibibazo birimo gutinda mu nzira no guhendana hagati y’abatwara abantu kuri moto n’abazitega.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muhoza Pophia, ushinzwe ibikorwa muri Yego Innovision Limited, yavuze kugeza ubu ko abamotari 3000 bamaze kwiyandikisha bifuza kurikoresha.

Ati “Ariko intego ni ukubarangiza (kubandika) bose muri Kigali. Hari abarenga ibihumbi 2o, kugira ngo umwaka utaha, tuzatangire gukurikiza itegeko ryo gukoresha mubazi.”

Muri rusange, abamotari 900 bamaze guhabwa imashini zibara ibilometero moto yagenze, ari nabyo bishingirwaho umugenzi yishyura kuri Mobile Money

Uretse kugabanya umwanya umumotari amara acirikanya n’umugenzi no guhendana hagati yabo, iri koranabuhanga ni n’umutekano ku mugenzi kuko aba atwawe n’umuntu uzwi kandi ushobora no gukurikiranwa bibaye ngombwa.

Muhoza yavuze ko hari icyizere ko bazandika abamotari bose muri Kigali bitarenze uyu mwaka. Ku munsi umuntu umwe ashobora kwandika abamotari 100.

Kugeza ubu abamotari bari hagati ya 150 na 200 bahawe utumashini tubara ibilometero n’ikiguzi cy’urugendo ntibazikoresha ndetse bamwe baratwamburwa.

Ibi biterwa nuko hari abamotari bafite imyumvire ko abakiliya badakunda utwo tumashini, bkibwira ko abatadufite bahita babatwara umugenzi. Hari n’abagitsimbaragaye ku muco wo guciririkanya n’abagenzi.

Mugisha Emile, umumotari ukoresha aka kamashini, yabwiye IGIHE ati “Ibi bintu abamotari bose babimenyereye byaba byiza. Nta kibazo, kuko hari aho duhendwa ariko hari n’aho umugenzi ahendwa. Bose nibabikoresha, inyungu izaboneka.”

Yatanze urugero ko kuva mu mujyi hagati ugera Nyabugogo, akamashini kabara ari hagati ya 310Frw na 320 mu gihe umuntu bamutwarira 400Frw atagakoresheje.

Yanavuze ko hari ubwo usanga umugenzi umuvanye mu mujyi hagati ajya nko ku bitaro bya Kanombe, kabara hagati ya 1800Frw na 1900Frw mu gihe guciririkanya atarenza 1500Frw, kimwe n’uko umumotari ugendeye aho anagirayo 1200Frw.

Yego Innovision Limited ivuga ko imashini (mubazi) zagejejwe mu Rwanda, igisigaye ari ukwandika abamotari, kuzibaha ku buntu no kuzibigisha.

Umumotari kugira ngo ayihabwe, asabwa kwerekana uruhushya rwo gutwara moto, ibyangombwa bye n’ibya moto.

Iki kigo kivuga ko cyashyizeho n’umurongo utishyurwa 9191, abantu bashobora guhamagara basaba moto cyangwa Taxi Voiture, aho bari hose cyangwa mu gihe hari n’ikindi kibazo kibaye.

Mu mezi atanu ya mbere, abamotari bose bari bafashe bakanakoresha izo mashini, bakoze ibilometero bisaga miliyoni ebyiri muri Kigali no mu nkengero zayo.

Kugeza ubu nta giciro kizwi umugenzi agomba kwishyura umumotari ku rugendo yakoze, kuko usanga akenshi hakurikizwa ubwumvikane hagati yabo.

Gusa muri Werurwe uyu mwaka, RURA yatangaje ko iri kwiga umushinga wo gushyiraho ibiciro byo gutwara abantu kuri moto.

Abamotari 3000 bamaze kwiyandikisha basaba gukoresha Yegomoto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .