Uwo mugabo witabye Imana mu 2013, iyo yabazwaga aho kuyita imbeba byaturutse yashimangiraga ko byatewe n’umugozi wayihuzaga na mudasobwa usa n’umurizo, gusa uwayise iryo zina bwa mbere ntiyibukwa.
Iyo ureba “souris” uyu munsi ubona igaragara neza ariko ivumburwa si ko byari biri. Iyo Engelbart yatangiriyeho yari yayikoze yifashishije igiti kibajije neza, agiteraho udupine tubiri tw’ibyuma tugifasha kugenda mu gihe usunika ngo ikore.
Urubuga rwa The Versed rugagaragaza ko nyuma y’aho n’abandi bahanga mu by’ikoranabuhanga bazanye amavugurura ashingiye ku byo Engelbart yari yatangije, bakagerageza kuyigira neza kurushaho haba mu miterere n’imikorere.
Bill English wakoranaga na Engelbart mu Kigo cye cya SRI International Augmentation Research Center, mu 1972 yagaragaje izindi mpinduka kuri “souris” maze ashyiraho “agapira [boule]” kagenda kikaraga uko uyikoresha.
Ntibyamaze igihe kinini kuko mu 1980 hazanywe ubundi buryo bwerekana ko ako gapira atari ngombwa cyane ahubwo gasimbuzwa itara ritukura ryashyizwe munsi ya “souris”.
Ahagana mu 1988 ni bwo Ikigo cy’Abanyamerika, Xerox, cyagurishije iya mbere ifite iryo tara.
Muri iyo myaka ni naho havumbuwe “souris” ya mbere idakoresha umugozi (wireless) bigizwemo uruhare na John Mark ndetse na Sol Sherr nk’uko UK Essays ibyerekana.
Ni mu gihe “touch pad” ya laptop yavumbuwe bwa mbere na George E. Gerpheide mu 1988, Apple ibimburira ibindi bigo kuyishyira muri mudasobwa zayo mu 1994.
Haba “souris” cyangwa “Touch pad” byose bifasha ukoresha mudasobwa kwihuta mu byo akora. Mbere y’uko bivumburwa hakoreshwaga “Keyboard” gusa. N’ubu ibyinshi mu byo zikoreshwa wabigeraho uyikoresheje nubwo bitinda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!