00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yashyize ku isoko Apple Watch na iPad bishya, n’uburyo budasanzwe bw’ifatabuguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2020 saa 07:02
Yasuwe :

Uruganda rwa Apple rwashyize ku isoko ibikoresho bishya birimo Apple Watch ebyiri na iPad ebyiri, biherekejwe n’uburyo bushya bwo kugura ifatabuguzi rya serivisi z’iki kigo buri kwezi. Biteganyijwe ko ibi bikoresho bishya bizagera ku isoko ku wa Gatanu.

Muri ibyo bikoresho bishya harimo Apple Watch Series 6, irimo serivisi z’ingenzi cyane nk’izijyanye n’amakuru y’ubuzima bwa nyirayo cyangwa imyitozo ngororamubiri akora. Ifite ubushobozi bwo kwereka umuntu ingano ya Oxygène afite mu maraso ye, gukurikirana uburyo asinziramo n’ibindi.

Apple Watch Series 6

Ubu buryo bwo kugaragaza Oxygène umuntu afite ni ingenzi mu kwereka umuntu uko ubuzima bwe buhagaze. Apple Watch 6 ikoresha urumuri rwa LED no gufata ifoto ikoresheje igice cyo munsi mu gupima ingano ya Oxygène iri mu maraso.

Apple Watch Series 6 ibasha gupima ingano ya Oxygène iri mu maraso ikoresheje urumuri

Iyo saha kandi imenyesha umuntu niba ari ku butumburuke bwo hejuru cyane, ikoresheje ibipimo ndangamerekezo, GPS.

Igaragariza umuntu ubutumburuke agezeho

Kuyigura ntihanitse cyane kuko bitangirira ku 399 $, hakaba n’ishobora kwigira hejuru mu biciro ikagera ku 499$. Biteganyijwe ko zizatangira kugera mu bubiko ku wa Gatanu.

Muri ayo masaha kandi harimo Apple Watch SE, ijya gusa na ngenzi yayo ariko yo iciye bugufi nubwo bijya gukora kimwe. Guhera ku 279 $ ushobora gutunga Apple Watch SE, ariko irenze mu bushobozi Apple Watch Series 3 yo iboneka ku 199$, ndetse abahanga bemeza ko iyikubye kabiri mu kwihuta mu byo uyisabye gukora.

Apple Watch SE ni ubundi bwoko bw'amasaha bwashyizwe ku isoko

Izi saha ariko noneho ntabwo zitangwa zifite indahuzo nk’uko byahoze, ku buryo umuntu utayisanganywe bimusaba kuyigura ukwayo.

Hasohotse na iPad nshya

Uru ruganda kandi rwashyize ku isoko iPad nshya, zifite imikorere n’imiterere bikataje kurusha izisanzwe.

Apple yazanye ikoranabuhanga rishya, ku buryo abazigereranya n’ibikoresho bisanzwe ku isoko bavuga ko iPad nshya yihuta inshuro esheshatu kurusha Chromebook yakozwe n’uruganda rwa Google, ikunzwe ku isoko muri iyi minsi.

iPad Air ifite ikirahuri gifite uburebure bwa inches 10.9 ni ukuvuga nibura santiometero 27.6, ahantu ushyira igikumwe ushaka kuyifungura na camera y’inyuma ya megapixels 12, zikaboneka mu mabara atandukanye arimo zahabu, icyatsi n’ubururu. Iboneka guhera ku $599.

iPad Air iri mu mabara atandukanye

iPad Air kandi izaba ikoresha indahuzo zisanzwe, bivuze ko ushobora kwifashisha iyo usanzwe ukoresha kuri MacBook Air cyangwa Google Pixel, niba uyitunze.

Hari ubundi bwoko bwa iPad bwashyizwe ku isoko buzwi nka ‘eighth-generation iPad’, yo iciye munsi kuko ifite ikirahuri cya inshes 10.2, ni ukuvuga nibura santimetero 25.9, ikaba ifite ikirahuri gikoresha uburyo bwa ‘Retina’ bumenyerewe ku bikoresho bya Apple, butuma ibyo ikwereka bigaragara neza mu buryo bwihariye.

Ubu ni ubundi bwoko bwa iPad bwashyizwe ku isoko

Iyi iPad igurwa guhera ku 329 $. Kimwe n’ibindi bikoresho byasohokeye hamwe, bikazatangira kugaragara ku isoko ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri.

Apple One

Apple kandi yongereye imbaraga mu buryo icuruza serivisi zayo nk’uburyo bwo kongera inyungu no guha abakiliya amahitamo bakeneye, yongera uburyo bw’ifatabuguzi rya buri kwezi, umuntu akagura serivisi nyinshi icyarimwe, mu cyo yise Apple One.

Iryo fatabuguzi rizatangwa mu byiciro bitatu. Ifatabuguzi ry’umuntu ku giti cye rizaba ari 14.95$, umuntu akabasha kubona Apple Music, Apple Arcade, Apple TV+ na iCloud. Hari kandi ifatabuguzi ry’umuryango rizaba ari 19.95 $, ku buryo izo serivisi zizaba zishobora gusangirwa n’abantu batandatu bagize umuryango.

Ubundi buryo bw’ifatabuguzi bwa gatatu buzaba bubumbye serivisi zose za Apple kandi bugakoreshwa mu bwisanzure ku 29.95 $ ku kwezi, umuntu akabona na serivisi z’inyongera.

Apple kandi izaba itanga serivisi nshya, aho umuntu ashobora guhabwa iminsi 30 y’ubuntu mu buryo bw’igerageza, kuri serivisi itari mu ifatabuguzi afite. Nk’urugero, niba ufite Apple Music ariko udafite Apple TV+ cyangwa Apple Arcade, nutangira gukoresha Apple One uzahabwa serivisi imwe muri izo mu buryo bw’igerageza,

Iki kigo kandi kiri gutanga uburyo bushya bw’ifatabuguzi buzwi nka Fitness+, bufasha abantu bazishyuye kubona amasomo y’imyitozo ngororamubizi nka yoga cyangwa kunyonga igare. Rigura 9.99 $ ku kwezi, kurikoresha bikaba bisaba Apple Watch. Naryo riboneka mu ifatabuguzi rya Apple One.

Apple Watch SE zirihariye mu buryo zigaragara
Apple Watch Series 6 iboneka mu mabara anyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .