00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yashyize ku isoko iPad Air na iPad mini bucece

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 March 2019 saa 11:46
Yasuwe :

Mu gihe byari bimenyerewe ko iyo hagiye gushyirwa hanze igikoresho gishya Apple ibanza kubimenyekanisha ku Isi yose, kuri iyi nshuro yashyize ku isoko iPad Air na iPad Mini bucece.

Ku wa Mbere nibwo Apple yashyize hanze itangazo rigaruka ku ishyirwa ku isoko ry’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bikora nka mudasobwa nto.

CNN ivuga ko mu mpamvu zatumye uru ruganda rudatangaza cyane ibyo gushyira ku isoko izi iPad ari uko ishyize imbaraga mu gutegura inama n’abanyamakuru izaba hagati ya Mata na Gicurusi, aho bihwihwiswa ko ishobora gushyira hanze serivisi zo gutambutsa ibiganiro na filime (streaming service).

iPad Air yashyizwe ku isoko ifite ikirahure cya santimetero 26.67 igurishwa guhera ku madolari 499, mu gihe iPad Mini yo ifite ikirahure cya santimetero 20.066 iri kugura amadolari 399.

Zombi zifite ubushobozi bwo gukoresha ikaramu ya Apple Pincil no gukora ku muvuduko ukubye inshuro eshatu uw’izabanje.

Bitewe n’imiterere yayo iPad mini ishobora kuzakoreshwa n’abiganjemo abanyeshuri n’urubyiruko bakeneye ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro.

Umusesenguzi mu kigo Canalys, Ben Stanton, yavuze ko nubwo iPad Air nta bishya bihambaye irusha iPad Pro isimbuye, ishobora kuzakundwa kubera Apple Pencil n’umwanya w’inyuguti (Smart Keyboard).

Apple yaherukaga gushyira ku isoko telefoni zirimo iPhone XS Max igura hagati y’amadolari 1099 na 1 449 (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 Frw) bitewe n’ubushobozi bwayo bwo kubika amakuru mu gihe iPhone XS yo igurishwa 999$ (hafi ibihumbi 900 Frw).

iPad Air ifite ifite keyboard idafatanye nayo kandi ushobora kwandika wifashishije ikaramu
iPad mini yashyizwe ku isoko yemera gukoresha ikaramu mu kwandika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .