Ku wa Mbere nibwo Apple yashyize hanze itangazo rigaruka ku ishyirwa ku isoko ry’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bikora nka mudasobwa nto.
CNN ivuga ko mu mpamvu zatumye uru ruganda rudatangaza cyane ibyo gushyira ku isoko izi iPad ari uko ishyize imbaraga mu gutegura inama n’abanyamakuru izaba hagati ya Mata na Gicurusi, aho bihwihwiswa ko ishobora gushyira hanze serivisi zo gutambutsa ibiganiro na filime (streaming service).
iPad Air yashyizwe ku isoko ifite ikirahure cya santimetero 26.67 igurishwa guhera ku madolari 499, mu gihe iPad Mini yo ifite ikirahure cya santimetero 20.066 iri kugura amadolari 399.
Zombi zifite ubushobozi bwo gukoresha ikaramu ya Apple Pincil no gukora ku muvuduko ukubye inshuro eshatu uw’izabanje.
Bitewe n’imiterere yayo iPad mini ishobora kuzakoreshwa n’abiganjemo abanyeshuri n’urubyiruko bakeneye ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro.
Umusesenguzi mu kigo Canalys, Ben Stanton, yavuze ko nubwo iPad Air nta bishya bihambaye irusha iPad Pro isimbuye, ishobora kuzakundwa kubera Apple Pencil n’umwanya w’inyuguti (Smart Keyboard).
Apple yaherukaga gushyira ku isoko telefoni zirimo iPhone XS Max igura hagati y’amadolari 1099 na 1 449 (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 Frw) bitewe n’ubushobozi bwayo bwo kubika amakuru mu gihe iPhone XS yo igurishwa 999$ (hafi ibihumbi 900 Frw).
TANGA IGITEKEREZO